Home Mu Mahanga Ishyirwaho ry’amategeko y’umutekano y’igihugu kuri Hong Kong bibangamiye ubwisanzure bwabo- Benedict Rogers

Ishyirwaho ry’amategeko y’umutekano y’igihugu kuri Hong Kong bibangamiye ubwisanzure bwabo- Benedict Rogers

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umukristu uharanira uburenganzira bwa muntu Benedict Rogers yavuze ku mubabaro afite ku hazaza ha Hong Kong nyuma yuko Beijing itoye itegeko ry’umutekano mu gihugu.

Rogers, Umuyobozi w’itsinda rya Aziya y’Iburasirazuba muri Christian Solidarity Worldwide, yavuze ko gutora aya mategeko byari nko gushyengura umutima kandi ko ari “iterabwoba rikomeye” ku bwisanzure bw’akarere Hong Kong.

Yongeyeho ko iterambere ryasize abanya Hong Kong mu bwoba kubera ejo hazaza habo, umutekano n’ubwisanzure.

Ubu hashize imyaka 23, Hong Kong ihererekanyije ubuyobozi n’Ubushinwa mu masezerano avuga ko imibereho ya Hong Kong, ubwisanzure bw’ibanze n’ubwigenge buhanitse ko bizarindwa hashingiwe ku ihame ry ‘Igihugu kimwe, kandi ko amahame y’ibyo bihugu byombi byibumbiye mu gihugu kimwe azagira agaciro k’igihe cy’imyaka 50 uhereye igihe yakorewe. Bivuga ngo ni ukugeza muri 2047.

Gusa kuri ubu ayo masezerano yari ataramara kimwe cya kabiri cy’imyaka 50, none Ishyaka rya gikomunisiti ry’Abashinwa ryishe ku mugaragaro ayo masezerano ryahaye abaturage ba Hong Kong kandi ryica amasezerano mpuzamahanga.

Ishyirwaho ry’amategeko y’umutekano y’igihugu kuri Hong Kong ribangamiye cyane ubwisanzure bw’ibanze bwa Hong Kong, kandi bukaba bumaze imyaka myinshi bwaramaze kwangirika cyane.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ivuga ko Rogers yanenze uburyo aya mategeko yatowe na Congres (Inama) y’igihugu y’Ubushinwa aho kuba inteko ishinga amategeko ya Hong Kong, avuga ko “bisa nkaho ari iherezo” ku rwego rwo hejuru rw’ubwigenge bwasezeranijwe mu karere.

Icyakora, yakomeje kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro ku baturage ba Hong Kong ubwo yavugaga ku ntsinzi zitunguranye yahuye nazo mu myaka myinshi yamaze aharanira uburenganzira bwa muntu.

Ati: “Nubwo waba uri mu gihe cy’umwijima mwinshi n’akaga gakomeye, ntucike intege.”

Amateka yerekana ko nta butegetsi bw’igitugu buhoraho. Rogers akomeza avuga ko yagize uruhare mu zindi ntambara zo guharanira ubwisanzure ariko rimwe na rimwe ubwisanzure hari aho bwagiye buza tutanabwiteze, intsinzi zitunguranye ziraza.

Nabonye ibihugu byabonye ukwishyira no kwizana, ibyo sinari niteze ko byabaho.

Benedict Rogers asoza avuga ati nizeye ko ibyo ari nabyo bizaba ku baturage ba Hong Kong no ku baturage bose b’Ubushinwa.

You may also like

Leave a Comment