Home Mu Mahanga Benshi mu bongereza barasabwa kugira imyizerere muri iki gihe turimo cya Coronavirus

Benshi mu bongereza barasabwa kugira imyizerere muri iki gihe turimo cya Coronavirus

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Ubushakashatsi bwa vuba aha bwagaragaje ko imyizerere ishingiye ku masengesho iri gufasha benshi mu bongereza mu guca muri ibi bihe by’icyorezo cya koronavirusi cyo kuguma murugo.

Inyigo yakozwe n’ikigo Savanta com Res1 hamwe n’umuryango mpuzamahanga witwa Tearfund, ugaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abangavu n’ingimbi bangana na 44% bavuga ko basenga, abandi bavuga ko basengaga mbere yo kuguma murugo bitaratangira kubera ko byabateraga kugira imyizerere itandukanye.

Abakora amasengesho bangana na 56% bemera ko amasengesho yahindura Isi, mubigaraga nuko urubyiruko rukunda kuvuga ko gusenga ari iby’abakuze bafite imyaka 55 bari hagati ya 30% na 25%.

Babajijwe icyo gusenga bibamariye abangana na 53% bagaragaza ko baba babonye umwanya wo kuganira n’inshuti ndetse n’imiryango yabo, naho kimwe cya kane bangana na 27% nibo baza imbere mugukora imirimo yo gufasha naho batanu nibo bashegeshwe n’icyorezo cya koronavirusi, abandi bangana na 15% bavuga ko basengeye ibihugu byagezwemo n’iki cyorezo.

Kimwe cya kabiri cya bakoreweho iyi nyigo bagana na 51% bahamya ko amasengesho yabo ari igisubizo kuri bo, mugihe babiri muri batatu bemera ko Imana yumva amasengesho.

Abegera kuri 43% bavuga ko amasengesho yahindura imibereho y’abantu batuye mu bihugu biri munzira y’iterambere.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bangavu n’ingimbi b’abongereza bangana 2101, kimwe cya kane cyabo kivuga ko barebaga inyigisho z’iyobokamana zica kuri televiziyo imbona nkubone ndetse na radiyo cyangwa kuri murandasi mbere yo kuguma murugo bitaratangira.

Iyi nkuru dukesha Christian today ivuga ko Amatorero yakurikije amabwiriza yo kudahuza abakristo babo mu matorero bigaragara ko umubare w’abagana insengero uzazamukaho ¾ bingana 76%, ariko mu bigaragara nuko abari hagati yimyaka 18 na 34 y’amavuko bangana 34% bakurikiranye inyigisho z’iyobokamana zatambukaga kuri televiziyo ndetse na radiyo mbere ya guma mu rugo, mu gihe abangana na 5% basubije ko batigeze bajya gusenga na rimwe.

Dr Ruth Valerio, wa global advocacy akaba n’umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga Tearfund avuga ko ari iby’agaciro kubona umubare munini w’a bongereza basenga muri iki gihe cy’icyorezo.

Tearfund ifite uburambe mu gusenga ndetse no gukora imirimo ya maboko ifasha abantu kandi ibyo bakabona biri gutanga umusaruro.

Umubare w’abanduye Covid-19 uri gukomeza kwiyongera kw’Isi yose bityo abantu bakaba bahamagariwe gusenga.

 

You may also like

Leave a Comment