Home Amakuru y'ibanze Bethlehem Evangelical Week kunshuro ya 5 imyiteguro irarimbanije

Bethlehem Evangelical Week kunshuro ya 5 imyiteguro irarimbanije

by NIRINGIYIMANA DANIEL
0 comment

Bethlehem Evangelical Week ni igiterane ngaruka mwaka gitegurwa na Korali Bethlehem imaze kuba ubukombe ,ibarizwa mu karere ka Rubavu mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Gisenyi,ni igiterane kimara icyumweru kikaba mumpera zisoza umwaka.

Mukiganiro kigufi umuyobozi wa Korali Bethlehem[ Innocent Muhire Muparasi],yagiranye n’ikinyamakuru isezerano.com ku murongo wa telephone  yatangaje ko iki giterane ngaruka mwaka kigiye kuba kunshuro yacyo ya 5 kizabera i Rubavu kuva taliki 9 kugeza kuya 15 Ukuboza 2019.

Yakomeje abwira isezerano.com ko nyuma y’ivugabutumwa muburyo bw’ijambo ry’Imana n’indirimbo harimo n’ibikorwa by’urukundo gusura amagereza,gutanga ubwisungane mukwivuza no gufasha abakene muburyo butandukanye.

Yakomeje avuga ko hari abatumirwa bazafatanya na Korali Bethlehem muburyo bw’ivugabutumwa,barimo Korali Siloam ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kumukenke,abahanzi nka Alexis DUSABE,Danny MUTABAZI na Innocent TUYISENGE hamwe n’amakorali amwe namwe yo mu karere ka Rubavu,ndetse n’abigisha b’ijambo ry’Imana nka Pasiteri Desire Habyarimana,Ev.Boniface Singirankabo baturuka mu mujyi wa Kigali n’umushumba w’itorero ry’ADEPR Akarere ka Rubavu Rev.Celestin BUTERA.

 

You may also like

Leave a Comment