Home Mu Mahanga Biba byiza kumva utameze neza-Prince William

Biba byiza kumva utameze neza-Prince William

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Igikomangoma cy’ubwongereza William kirakangurira abantu kuvugana hagati yabo, mu gihe bumva ubuzima bwabo bwo mu mutwe butameze neza kubera ikibazo cya Coronavirus.

William cy’ubwongereza cyavuze uko kibyumva mu gihe yagiraga uruhare mu materaniro yo ku cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020 yabaye biciye ku mbuga nkoranyambaga mu rwego.

Mu butamwa William yagejeje ku bantu, yabasabye kutagira ikibazo cyuko bashobora kuba umutwaro ku bandi ahubwo baba bagomba kwegera umuryango, inshuti zabo cyangwa ubuyobozi bwabo bubegereye bukabafasha mu gihe bumva batameze neza.

William avuga ko ubuzima bwo mutwe abwitaho cyane kandi abikunze. Ingaruka za Coronavirus zafashe indi ntera, rero ntidukwiye kwirengagiza ingaruka zayo kuri twe, na bamwe mu bagize imiryango yacu, ndetse n’umuryango mugari w’abantu tubamo.

Niba abantu bapfusha ababo bakundaga, cyangwa bafite ikibazo, bari mu kato, bumva bafite agahinda cyangwa bihebye ku bw’umutekano muke w’akazi kabo, cyangwa se nanone bari ku ruhembe rw’imbere rwo kuvura no kwita ku barwayi ba Coronavirus, ni byiza kuvugana nabo bakatubwira ubuzima bari gucamo butaboroheye kuko mu gihe tutabaganirije bituma ubuzima bwabo bwo mu mutwe butagenda neza.

William akomeza avuga ko ari “byiza kumva utameze neza” ubundi ugashaka umuntu uwo ari we wese ukamwegera ukamubwira ibibazo byawe nawe akakubwira amagambo afungura umutima wawe bityo bigatuma utera indi ntambwe y’ubuzima.

Iyi nkuru dukesha Christian today ikomeza itubwira ko aya materaniro yabereye mu rusengero rwo mu bwongereza ayobowe na Rev Professor Gina Radford wahoze ahagarariye ubuzima mu bwongereza.

Mu byo yigishije mu materaniro yavuze ko abantu bafite ukwizera kuzuye batagakwiye gutungurwa no kubona bahura n’ibibazo nk’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Rev Gina Radford akomeza avuga ko Ku bantu bamwe na bamwe bafite ukwizera ibi bibabera ikigeragezo.

Akomeza avuga ati, mu byukuri dukwiye kwibaza niba ukwizera kwacu gushobora guca muri ibyo bibazo. Ati rero dukeneye kumenya ukuri ko turi abantu, twambaye umubiri, dufite imitekerereze cyangwa ibyiyumvo ndetse n’umwuka. Rero nk’abantu tugomba kwemera ko turi abanyantege nke, akaba ariyo mpamvu turwara ku mubiri ndetse tukarwara no mu mitekerereze.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment