Home Inyigisho Bibiliya :Impaka zigibwa ku gikombe cyitwa Baka cyanditse muri Bibiliya

Bibiliya :Impaka zigibwa ku gikombe cyitwa Baka cyanditse muri Bibiliya

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ntibyoroshye kuba wahamya neza aho iki gikombe giherereye bitewe nuko hari amadini abiri acyiyitirira.Buri dini rigakurura ryishyira bishingiye ku myemerere yaryo.

Iki gikombe mu ruheburayo cyitwa Bakah bisobanurwa” gutemba  amarira”.Mu gitabo cya Zaburi ya 84 niho dusanga cyane bavuga iby’iki gikombe bati :”hahirwa ugufitemo imbaraga ,hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasoko ,imvura y’umuhindo icyambika umugisha”(Zaburi 84 :6,7).

Ku rubuga rwa Dialogueislam-chretien ruvuga ko ku bayisilamu nta hantu hamenetse amarira habaho nko mu gikombe cya baka ,aha akaba ari naho hubatswe umujyi wa Maka.Abantu bakoze ingendo nyinshi bamena amarira mu gihe basaba imbabazi Allah,ngo ibyo rero bikaba byerekana ko Maka ifite ishusho ya Baka y’ubu .

Abayahudi bo bemeza ko igikombe cya Baka ari ahantu humye cyane nkuko Bibiliya ibivuga ariko bo bakerekana ko umwami Dawidi yigeze kuhahungira ,bityo rero akaba ari mu butayu bw’i Buyuda nkuko Zaburi ya 63 ibisobanura .

Igira iti :”Zaburi iyi Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw’i Buyuda.Mana ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka,umutima wanjye ukugirira inyota,umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi”.

Igikombe cya Baka ni ahantu hatemba amarira koko nkuko  iri zina risobanura,bikanagaragara ko hari ahantu humye cyane kuburyo kubona amazi bitari byoroshye, ariko Yesu ni umwami waje kuduhoza amarira akatumara umubabaro mu gihe cyose tumwizeye.Ni nawe soko imara inyota ,hahirwa umuhungiraho.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment