Impuguke mu ijambo ry’Imana Samuel Ntibayizi yasobanuye k’ umubare w’abantu 144.000 bivugwa ko aribo bazajya mu ijuru,maze bigateza impaka hagati y’ababyemera gutyo ndetse n’abandi batabyemera.
Ibi yabisobanuye kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Werurwe 2019,ni mu gihe iri jambo turisanga mu gitabo cy’ibyahishuwe, nyamara ngo ryaba rifite ubundi busobanuro bufite aho buhuriye n’ubuhanga bw’iki gitabo budapfa kumvwa n’ubonetse wese.
Mu kiganiro impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com,yasobanuye bya gihanga iby’uyu mubare w’abantu 144.000 bivugwa na bamwe ko ari bo bazajya mu ijuru gusa .
Yagize ati :” mu bayuda umubare 12 ni umubare wuzuye,kandi dusanzwe tuzi ko Isiraheri ifite imiryango 12,ndetse n’abakirisito nabo bakaba barasigiwe intumwa 12.Iyo ufashe imiryango 12 ugakuba intumwa 12,(12х12)bihwana n’umubare wa 144″.
“Gusa na none umubare 1000 ukunze kuvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe usobanura umubare munini utabasha kubara ngo uzapfe kuwurangiza.Reba nawe 144 х1000 bingana n’ibihumbi 144.000, bisobanuye rero imbaga y’abantu benshi utabasha kubara”.
Impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi yakomeje yibanda kucyo uyu mubare wa 144.000 wanditse mu gitabo cy’ibyahishuwe uhagarariye,aho yavuze ko uyu mubare urimo abantu bo mu isezerano rya kera n’abo mu isezerano rishya.
Ati :” Aba bantu benshi bavugwa bazajya mu ijuru, ni abo mu isezerano rya kera n’abo mu isezerano rishya.Nkuko n’icyanditswe kibivuga mu byahishuwe 7 :9 haranditse ngo”hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’umwana w’intama bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo bavuga ijwi rirenga bati agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’umwana w’intama”.”
IJuru rero ntabwo rizajyamo abantu babarika bangana na 144.000 nkuko bamwe babisobanura ahubwo ijuru rizajyamo abantu benshi utabasha no kubara kuko Umwami Yesu Kristo yatsinze.Ntago yatsinze urupfu na Satani gusa ahubwo yatsindiye n’umubare munini w’abantu ngo abahe ubugingo buhoraho.