Home Amakuru y'ibanze Bigizi Gentil yagaragaje urugendo rurerure yaciyemo n’ibyobo yagiye agwamo muri muzika(soma birambuye)

Bigizi Gentil yagaragaje urugendo rurerure yaciyemo n’ibyobo yagiye agwamo muri muzika(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bigizi Gentil yagaragaje urugendo rwe muri muzika n’ibyobo yagiye agwamo adafite umufata akaboko ngo abimurenze binatuma agira inama zitandukanye abahanzi bashya.

Ibi yabigaragaje ubwo yaganiraga n’Isezerano.com kuri uyu wa gatanu taliki ya 05 Nyakanga,aho yavugaga ku rugendo rwe muri muzika mu rwego rwo gufasha abandi bahanzi bifuza gukorera Imana bakoresheje ibihangano byabo.

Mu nzira uyu muhanzi yaciyemo avuga ko rwari urugendo rutari rworoshye cyane cyane bitewe n’uburyo bwo kubonamo amafaranga cyangwa akaba yanagwa ku muntu ugutunganyiriza indirimbo(producer)utari mwiza.

Yagize ati:”Hari inzira umuntu aca bigoranye cyane bitewe n’uburyo twagiye tubonamo amafaranga yo gukora nk’akaririmbo kamwe cyangwa tubiri,hakaba n’ikindi gihe wagwaga ku batunganya indirimbo batari beza maze ugasanga indirimbo bazikoze nabi,ibyo bigatuma wongera kuzisubiramo cyangwa ukazireka”.

“Urabona twebwe ntabadufataga amaboko ngo baturenze ibyobo abantu bagenda bagwamo ariko ubu byaroroshye,icyo nagira abantu inama ni uko niyo waba ufite ubushobozi uko bungana kose wagerageza kureba umuntu wagutanze  mu muziki kugirango agufate ukuboko akurenze icyobo we yaguyemo”.

Umuhanzi bigizi Gentil yakomeje gutanga inama zitandukanye ku bahanzi bashya,aho ababwira ko badakwiye kwihutira gukora indirimbo nyinshi zitazamenyekana ahubwo ko bakora indirimbo imwe bitondeye izamenyekana.

Ati: “hendwa ariko ushake umuntu ugutunganyiriza indirimbo mwiza,kora indirimbo imwe,reka gukora 10 kuko ushobora gukora 10 ntihagire n’imwe imenyekana ariko wakora imwe ikamenyekana,ibi byose biri mu byobo umuntu yagiye agwamo.Ubu tumaze kumenya rero ukuntu umuziki ukorwa ,umuziki ni icyitonderwa,uremera ugakora ikintu kimwe cyangwa bibiri ariko byiza.

“Mu bushobozi bwawe ufite buke ushobora gukora indirimbo nyinshi ntumenyekane bikaguca intege,ikindi ni ugusenga no gukiranuka.Ntago wakora umuziki udasenga ngo uzagire ahantu ugera.Iyo ugiye kwandika indirimbo ugomba kwitonda cyane mu myandikire yawe,ukayiririmba wenyine, ukayisubiramo wakumva idakora ku marangamutima yawe ukayireka cyangwa ukayivugurura kuko nta ndirimbo yafasha undi wowe ubwawe itaragufashije”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bigizi Gentil wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa “Imvugo y’iwe ni ihame” ,muri uyu mwaka turimo amaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo kwitabira amavugabutumwa mu matorero atandukanye ,akaba afite n’indirimbo yagiye asohora muri uyu mwaka.

Ubu akaba ari muri studiyo aho ari gukora indirimbo izasohoka mu byumweru bibiri ikazaba ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.Uyu muhanzi kandi asengera mu itorero rya Methodiste libre au Rwanda.

 

You may also like

Leave a Comment