Home Amakuru y'ibanze Brazil: Hari kubakwa igishushanyo cya Yezu gisumba ikihasanzwe

Brazil: Hari kubakwa igishushanyo cya Yezu gisumba ikihasanzwe

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu gihugu cya Brazil, hari kubakwa ikindi gishushanyo cya Yezu gisumba icyari kihasanzwe, kikaba cyarubatswe ku gitekerezo cy’umunyapolitike wabaga muri uwo mujyi.

Mu mujyi wa Encantado mu Majyepfo y’iki gihugu cya Brazil niho hari kubakwa iki gushushanyo cya Yezu, kizaba gifite metero 43 z’uburere, gisumba kure icyari gisanzwe kizwi cyane cyitwa ‘Kristu Umucunguzi’ kiri mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri icyo gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki gishushanyo cyahawe izina rya “Kristu Umurinzi” kizaba kibaye icya gatatu cya Yezu Kristu kirekire ku Isi. Kugeza ubu umutwe n’amaboko byacyo byamaze gushyirwaho, aho kuva ku kiganza kimwe ujya ku kindi harimo metero 36. Ba mukerarugendo bazajya bakinjiramo bahagarare mu gituza cyacyo kiri muri metero 40, maze babashe kubona umujyi wose wa Encantado.

Kugira ngo iki igishushanyo cya “Kristu Umurinzi” cyubakwe byaturutse ku gitekerezo cyavuye ku munyapolitiki wo mu Mujyi wa Encantado, Adroaldo Conzatti, wapfuye muri Werurwe uyu mwaka wa 2021 azize icyorezo cya Corona virus.

Imirimo yo kubakwa iki gishushanyo cyiswe Kristu Umurinzi igeze kure.

“Kristu Umurinzi”(Igishushanyo) cyatangiye kubakwa mu 2019, byitezwe ko kizarangira mu mpera z’uyu mwaka 2021 gitwaye amafaranga angana n’ibihumbi 350$ hafi miliyoni 348 Frw, nk’uko bitangazwa n’itsinda riri kubaka iki gishushanyo ryitwa ‘Inshuti za Kristu’ (Association of the Friends of Christ).

Amafaranga yo kucyubaka ava mu nkunga iri tsinda rihabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa se sosiyete zitandukanye. Kugeza ubu igishushanyo cya Yezu kirekire ku isi kiba muri Indonesia mu kirwa cya Sulawesi, kitwa ‘Jesus Buntu Burake’ gifite metero z’ubujyejuru 52.55. Icya kabiri cyitwa ‘Kristu Umwami’ giherereye muri Pologne mu Mujyi wa Swiebodzin gifite metero 52.5.

Icya gatatu kizaba iki kiri kubakwa kizaba gisumba icyari kizwi cya ‘Kristu Umucunguzi’ giherereye i Rio de Janeiro gifite metero 38.

Igishushanyo kirekire ku Isi mu bijyanye n’imyizerere ni icya Buddha giherereye mu Bushinwa gifite metero 128 z’uburebure cyubatswe mu 2008.

Imirimo yo kubaka iki gishushanyo irakomeje kuko hamaze kubakwa Amaboko n’umutwe, hakaba hari gukorwa no kubindi bice byacyo kandi bikaba bigeze kure.

Iki cyitwa Kristu Umucunguzi nicyo cyari kirekire.

You may also like

Leave a Comment