Home Amakuru y'ibanze BREAKING NEWS: AFANDE SEKAMANA YEGUYE KU MWANYA WA PEREZIDA WA FERWAFA

BREAKING NEWS: AFANDE SEKAMANA YEGUYE KU MWANYA WA PEREZIDA WA FERWAFA

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Mata nibwo Perezida wa Ferwafa Brigadier General Sekamana Jean Damascene yatangaje ko yeguye kumwanya wa prerezida wa Ferwafa .Ibi yabinyujije mu ibaruwa yandikiye inteko rusange yiri shyirahamwe aho yavugaga ko yeguye kumpamvu ze bwite .

Murii iyi baruwa Afande Sekamana yavuze ko  yafashe iki cyemezo kuberako ari muzabukuru kandi akaba afite byinshi akora bityo akaba atabasha kubifatanya naka kazi gasaba umwanya uhagije .

Yagize ati ” Nshingiye ku mpamvu zanjye bwite zirebana nibyo  nkora bifitiye akamaro umuryango wanjye mu mibereho yawo muri  rusange binsaba umwanya munini kandi mbikorera hirya no hino mu gihugu , Nshingiye kandi ku kuba muri ibi bihe bya covid -19 .

Ibyo  gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi ,kuko biri ngombwa gukurikirana umunsi ku munsi hashingiwe ku gamba zigomba gukurikizwa n’ibyemezo byihuse  bigomba gufatwa hato na hato , bikaba bisaba kubikora nkakazi gasanzwe  umuntu akora umunsi ku munsi ndasanga kubikomatanya n’ibyo nkora bimbeshejeho nk’umuntu mukuru uri mu kiruhuko cy’izabukuru ntabishoboye , kandi kutabikora neza byagira ingaruka zitari nziza kw’iterambere ry’umupira w’amaguru .

Kubera izo mpamvu ,mbandikiye mbamenyesha ko guhera uyu munsi taliki ya 14 /04/2024 nsezeye kubushake ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA .Ndabashimira ku cyizere mwangiriye no ku bufatanye mwangaragarije mu gihe twari tumaranye ndi mu izo nshingano.Murakoze mugire amahoro

Taliki ya 30 Werurwe muri 2018 nibwo Sekamana yatorewe kuyobora Ferwafa asimbuye Nzamwita Vincent Degole nawe wari weguye.  Uyu mugabo akaba akurikiye umuyobozi wa commite Olympic Munyabagisha Valence wari weguye mu cyumweru gishize, biteganyijwe ko vice perezida wa mbere ariwe ufata inshingano zo kuyobora Ferwafa byagateganyo mu gihe hategurwa amatora yo gushaka umuyobozi mushya.

You may also like

Leave a Comment