Home Indirimbo Bright Karyango ati : “Impamvu mubona amarira yabo n’agahinda kabo gahoraho ni uko n’abantu batakaje ari benshi”

Bright Karyango ati : “Impamvu mubona amarira yabo n’agahinda kabo gahoraho ni uko n’abantu batakaje ari benshi”

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya hip hop yatangaje ko impamvu mubona amarira  y’abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 n’agahinda kabo gahoraho ari uko n’abantu batakaje ari benshi.

Ibi umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bright Karyango yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Mata 2019,ubwo yasobanuraga indirimbo ye nshya aherutse gusohora vuba yo kwibuka yitwa “Amarira ndira”.

Mu kiganiro Uyu muhanzi yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com ,Bright Karyango yatanze ubusobanuro bw’iyi ndirimbo ye nshya yo kwibuka aho yanakomoje ku mpamvu y’amarira  n’agahinda abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yagize ati :”imyaka 25 tumaze twibuka ushobora gusanga umuntu ababaye cyangwa afite aghinda nkaho ari ibintu byabaye ejo.Abantu ni benshi bashobora kwibaza bati wenda ko hashize igihe kinini bibuka ukaba ubona ibikomere bisa naho ari bishya.

“Nashatse kuvuga ko amarira abantu barira ari menshi kubera ko n’abo bibuka bagiye ari benshi.Babandi babona imibabaro y’abacitse ku icumu ntibagatekereze ko harimo amakabyo ,impamvu mubona amarira yabo n’agahinda kabo gahoraho ni uko n’abantu batakaje ari benshi”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bright Karyango yanavuze kucyo abahanzi b’izi ndirimbo zihihimbaza Imana bakwiye gukora muri iki cyumweru cyo kwibuka  kizamara Iminsi 7 no mu minsi 100 muri rusange.

Ati :” mu cyumweru cyo kwibuka cy’iminsi irindwi n’iminsi 100 muri rusange,ku bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana ni igihe cyo gusana imitima ibabaye cyane”.

Bright Karyango ni umuhanzi wo mu jyana ya hip hop wafashe icyemezo cyo gukoresha impano ye yo kuririmba akorera Imana ,ni mu gihe yatangiye ubuhanzi bwe aririmba indirimbo zisanzwe bakunze kwita (secular).

 

You may also like

Leave a Comment