Home Amakuru y'ibanze Burundi: Perezida n’umufasha we ntibikoza agapfukamunwa, mu gihe bagiye mu Misa

Burundi: Perezida n’umufasha we ntibikoza agapfukamunwa, mu gihe bagiye mu Misa

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye we n’umufasha we ntibikoza agapfukamunwa, mu gihe bagiye mu materaniro y’Abantu benshi by’umwihariko mu Misa.

Ibi byagaragaye nyuma y’uko ku wa 15 Mutarama 2021, muri iki gihugu hari hashyizweho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo guhashya icyorezo cya Corona Virus cyibasiye isi kidasize n’uburundi. Nyuma y’iminsi ibiri gusa, iri tegeko rishyizweho, perezida Ndayishimiye hamwe n’umufasha we, bagaragaye muri paruwasi ya Muraya, bari kumwe n’abakirisitu mu misa ndetse nta n’umwe muri bo wambaye agapfukamunwa.

Amafoto yafashwe n’Ikigo cy’u Burundi gishinzwe itangazamakuru, Radio- Television Nationale Burundaise(RTNB) kikayashyira kuri Twitter, yerekana ko  Misa zitabirwa na Perezida Evariste Ndayishimiye nta muntu uba wambaye agapfukamunwa kandi nta ntera ihagije baba bahanye.

Yongeye kugaragara kandi Kuri iki Cyumweru tariki 31, Mutarama, 2021 nabwo yagiye muri Misa yabereye muri Paruwasi ya Muzinda iri muri Diyoseze ya Bubanza, ayifatanyamo n’abantu batambaye agapfukamunwa. Iyi Misa yari irimo n’Abadepite n’abandi bayobozi mu nzego nkuru n’izegereye abaturage aho i Bubanza.

Ni mugihe kandi Perezida Ndayishimiye aherutse gutangaza ko, umuturage wese uzafatwa atambaye agapfukamunwa cyangwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya covid-19, azahanwa bikomeye n’amategeko.

Iki gihugu cy’u Burundi, ni kimwe mubyakunze kurangwaho no kudafata ingamba zihamye zo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo cya Corona virus, ndetse kikaba kidakunze no kugaragaza Abantu bacyanduye uko bangana.

You may also like

Leave a Comment