Home Isesengura Burya amakorari afite akamaro ntagereranwa mu nsengero (soma birambuye)

Burya amakorari afite akamaro ntagereranwa mu nsengero (soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ubusanzwe Korali ni itsinda ry’abaririmbyi  benshi baba bari hamwe kandi bafite umugambi umwe wo kuririmba,Kuva kera Korali zabagaho,ndetse wanasangaga hari naho abisiraheri bifashishaga abaririmbyi mu ntambara bajyagamo maze akaba aribo bajya imbere bigatuma Imana ibaha insinzi.

Mu rusengero rero biragoye ko wajyayo ngo upfe kutabona abaririmbyi muri urwo rusengero,ndetse usanga abantu baza kuhasengera bitewe na Korali iririmba neza ihabarizwa,maze abantu baza bakurikiye indirimbo bikarangira bafashe icyemezo cyo kuhaguma.

Gukomera kw’urusengero biterwa n’imbaraga akenshi amakorali yaho aba afite,iyo Korali iririmba neza ,igakorana umwete umurimo wayo ,ntakabuza iyo korali abantu batandukanye barayikunda maze bigatuma abantu batarizera Yesu barushaho guhinduka bakihana.

Nta rusengero rushobora gukura rutagira abaririmbyi

Urusengero rutagira abaririmbyi ,abantu bajya baruzamo maze bakarambirwa vuba ibyo bababwira ,bikarangira abantu batifuza kugaruka ahantu bagera bakarambirwa ,ariko iyo hari abaririmbyi ,indirimbo zabo zibongeramo imbaraga bagasubizwa intege mu bugingo, utafashijwe n’ijambo bamusomeye  agafashwa n’indirimbo .

Niba ushaka ko urusengero rwawe rukomera rero ,fasha amakorali yo mu rusengero rwawe gukomera uyafasha mu byatuma atera imbere,kuko iyo ateye imbere aba ari urusengero ruteye imbere,kandi burya amakorali niyo aba afite abakiristo bitangira umurimo w’Imana cyane kurusha abandi .

Abantu bakeneye ijambo ry’Imana ,ijambo ry’Imana rero riba mu gitabo cyera cya bibiliya bakarisomerwa n’abo Imana yabihamagariye.Ibi ni byiza ariko indirimbo zituma uwasomewe rya Jambo arushaho kurikomeza ,yanakumva indirimbo akarushaho kumva aguwe neza muri Yesu Kristo.Izi ndirimbo rero ntabandi baziririmba ni  abaririmbyi cyane cyane baba bibumbiye mu makorali.

 

 

You may also like

Leave a Comment