Home Ubuzima Burya ngo nubwo Intare irya ibiro 34 by’inyama, ariko irambirwa vuba iyo iri guhiga

Burya ngo nubwo Intare irya ibiro 34 by’inyama, ariko irambirwa vuba iyo iri guhiga

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Intare kuva kera hose yahoze ari ikimenyetso cyo gukomera, imbaraga n’ubugome.

Intare y’ingabo ikuze iba ipima uburebure buri hagati ya metero 1.8 na 2.1 mu gihe intare y’ingore ipima uburebure bwa metero 1.5, umurizo wayo ugapima metero 1 y’uburebure.

Intare y’ingabo ikuze ipima ibiro biri hagati ya 170 na 230, mu gihe intare y’ingore ikuze ipima ibiro biri hagati ya 120 na 180.

Intare ziba mu matsinda, itsinda riba rigizwe n’intare ziri hagati ya 4 na 37, ariko akenshi ziba zigera kuri 15, intare z’ingabo nizo zikora uburinzi, mu gihe intare z’ingore zijya guhiga, ariko nubwo ari zo zihiga, intare z’ingabo nizo zirya mbere.

Kuri ubu Intare zikaba zibangamiwe no gutakaza aho zitura, Intare zikaba zarashyizwe ku rutonde rutukura rw’ubwoko bwugarijwe bushobora kuzazima burundu kuko aho zisigaye ari hake cyane.

Urwo rutonde rwakozwe na IUCN (International Union for the Conservation of Nature).

Ubundi Intare zahoze ziboneka muri Afrika, Aziya n’Uburayi ariko ubu zisigaye muri Africa.

Kuri ubu ahandi hasigaye Intare muri Aziya ni muri parike y’igihugu cy’ubuhinde yitwa Sasan-Gir. Kugeza ubu, muri iyo parike harimo intare zigera kuri 350-400.

Intare ifite umwihariko wo kuba igira umutontomo (urusaku) rushobora kumvikana kugeza mu bilometero 5 uturutse aho iri.

Intare yiruka ku muvuduko wa 50 mph (miles per hour), bisobanura ngo yiruka kilometer 80.5 ku isaha (80.5km/h), hanyuma igasimbuka ahantu hareshya n’ibirenge 36 by’umuntu mukuru.

Ikintu gitangaje cyane ku ntare nuko nubwo bayita “umwami w’ishyamba,” mu by’ukuri yibera mu byatsi bigufi no mu bibaya, ahantu hatari amashyamba manini y’inzitane.

Iyi nkuru dukesha “Encyclopedia Britannica” ivuga ko, ikindi gitangaje cyane kurushaho ari uko kugirango umenye intare ishaje kurusha izindi, ubirebera ku bwoya bwayo buri ku gikanu (umugara). Kuko uko ubwo bwoya (umugara) bugenda burushaho kwijima nibyo bigaragaza ko iri gusaza.

Agatsintsino k’intare ntigakora hasi iyo iri kugenda, kandi nanone iyo zabonye umuhigo uhagije zishobora gusinzira amasaha ari hagati ya 21 na 22 ku munsi, zitarasubira guhiga.

Intare z’ingabo zikunda gutontoma iyo bwije cyangwa bwenda gucya, ikindi nanone nuko intare y’ingabo ikuze ishobora kurya ibiro 34 by’inyama.

Iyo kandi intare z’ingabo zishaka kubwira ngenzi zazo ko ziri aho hafi zikoresha inkari zigenda zinyanyagiza ku biti, cyangwa hasi aho zagiye zica.

Iyo intare ziri guhigira mu itsinda zigota inyamaswa impande zose kugeza ziyigezeho zikayica.

Ikindi nuko iyo zifashe inyamaswa, ziruma ijosi cyangwa igikanu kugeza ipfuye. Umwihariko w’intare iyo iri guhiga nuko irambirwa vuba.

Intare zitwita igihe kingana n’iminsi 108, kandi zonsa amezi 6 cyangwa 7. Ibyana by’intare ntibishobora kubasha kwibana bitarageza ku myaka 2.

Ibyana by’intare bitangira kwitabira guhiga nyuma y’amezi 11 bivutse. Intare itaba ku gasozi (iri muri Park) ishobora kumara igihe cy’imyaka 25 ikiriho, mu gihe intare yo ku gasozi itapfa kurenza imyaka iri hagati ya 8 na 10 ikiriho.

You may also like

Leave a Comment