Home Inyigisho Byanze bikunze nushyira Imana imbere Imana izaguha ubwenge mu byo ukora byose-Samuel Ntibayizi(soma birambuye)

Byanze bikunze nushyira Imana imbere Imana izaguha ubwenge mu byo ukora byose-Samuel Ntibayizi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Impuguke mu ijambo ry’Imana Samuel Ntibayizi yagaragaje ko byanga bikunze nushyira Imana imbere Imana izaguha ubwenge mubyo ukora,kandi n’ amagambo uvuga uri mu murimo w’Imana azarangwa n’ubwenge.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Nzeri 2019,ni mu gihe kandi ubwenge ari ikintu cy’agaciro kuko Uwiteka nawe ajya kurema isi n’ijuru yabiremanye ubwenge butangaje.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,Bwana Samuel Ntibayizi yatangaje ko byanga bikunze umuntu nashyira Imana imbere izamuha ubwenge mu byo akora byose.

Yagize ati:”Byanze bikunze nushyira Imana imbere ,Imana izaguha ubwenge  mubyo ukora byose,mu magambo uvuga no mu murimo w’Imana urangwe n’ubwenge.Tubona ko intumwa za Kristo nazo zanyuze muri iyi nzira yo  gushyira Imana imbere.

Imana ni Elohimu bisobanuye Umuremyi w’isi n’ijuru,inzira ya Elohimu rero ntayindi ni ugushyira Imana imbere.Wabyuka uvuye mu buriri ugashyira Imana imbere,ibyo ukora byose banza ushyire Imana imbere .Nufata urugendo  ugiye ku kazi mbere yo gushingura ibirenge ibuka inzira ya Elohimu umuremyi w’isi n’ijuru ushyire Imana imbere.

Inzira ya Elohimu ni inzira y’ubwenge,nyamara kandi tubona ko na Yesu ari inzira.Mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Yohani 14:6 haranditse ngo “ni njye nzira y’ukuri n’ubugingo,ntawe ujya kwa Data ntamujyanye”.Kuvuga ko ari we nzira yari avuze ngo tumwumvire tumukurikire,inzira mu buryo bwa Bibiliya(Theology)isobanura kumva,inzira y’ubwenge ni ukumvira Imana.Umukozi w’Imana agomba kunyura mu nzira yo kumvira.

Icyerekana umukozi w’Imana ufite ubwenge ni ukumvira,abanza kumvira Imana,akumvira abayobozi bamuyobora kuko umwuka w’ubwenge yigisha umuntu kumvira abayobozi be,akanamushoboza gukora ibyo Imana ishaka.

Umukozi w’Imana akaba n’impuguke mu ijambo ryayo Bwana Samuel Ntibayizi ni umukristo usengera mu itorero rya ADEPR,akaba akunze gusobanura ijambo ry’Imana mu buryo bucukumbuye ariko ashingiye kucyo Bibiliya ivuga.

 

You may also like

Leave a Comment