Home Amakuru y'ibanze California : Pastor Glen Berteau akeneye amasengesho akomeye kubera uburwayi afite

California : Pastor Glen Berteau akeneye amasengesho akomeye kubera uburwayi afite

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Glen Berteau,akaba umuyobozi wa [The House Church Modesto] , iherereye muri California,yazahajwe n’umutima mu cyumweru gishize kuri ubu aka akeneye zimwe munyama zingenzi zisimbura izangijwe n’ubu burwayi.

Pasiteri Glen Berteau   ayobora urusengero rufite abayoboke barenga 8000 yazahajwe n’uburwayi bw’umutima aho byarangiye ageze mu cyumba cy’indembe (ICU ).

Christian Post dukesha iyi nkuru yatangaje ko” umuyobozi mukuru uyobora ihuriro ry’abapasiteri [Mike Trenton] ukunze kuba amuri hafi yagiye ku mbuga nkoranyambaga  gutangaza amakuru ya pasiteri aho yahawe uburenganzira n’umugore wa pasiteri Glen Berteau  witwa Deborah.

Mu magambo ye yagize ati:” ntaramera neza ariko akomeje kugaragaza impinduka ,umuganga yatubwiye ko arimo gutanga icyizere , hakenewe ko dukomeza gusengera kworoherwa no gukira  kw’impyiko ze ,umwijima,imikorere y’ubwonko .

Hari icyizere tugifite ko bino byose bizongera gukora neza mu izina rya Yesu. “Ibi nibyo Trenton yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram .Mugusoza  ubu butumwa yongeyeho ko mu kwizera ibi byose bizongera bigakora neza 100%.

Trenton yakomeje  gusaba abantu ko bakomeza gusengera by’umwihariko kwongera gukora neza kw’impyiko n’umwijima bya[ pasiteri Glen Berteau] mu magambo ye yagize ati:” twizeye gukira burundu imyanya ye ikongera gukora neza , ibi akaba yabinyujije kurukuta rwe rwa instagram.

Pasiteri John Gray uyobora [Relentless Church ] nawe yagize icyo avuga ku butumwa  Trenton yari yanditse asaba ko bose  hamwe ko bari kwinginga   ijuru ngo rikinguke kububasha bw’Umwami Yesu .

Mu magambo ya[ Pasiteri John Gray] yashyize kuri instagram  yanditse ati:” afite kugaruka agatanga ubuhamya mu izina rya Yesu ,ntituzatezuka ku masengesho”yongeyeho ati: “ndacyasenga kuko nkunda uyu mugabo,umuryango we n’urusengero rwe ndetse imitima yabo na roho zabo.”

Trenton yongeye kwandika kuri Instagram ati:”ndibuka ubutumwa bwari mu nyigisho ze zanyuma mbere y’uko afatwa n’umutima agomba kugaruka akazigisha na none Satani umugambi wawe ugomba kuburizwamo.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment