Home Mu Mahanga Canada: Nyuma yo kwivugira ko atemera Imana, yavuze ko kumukura mu mirimo ashinzwe mu itorero byaba ari akagambane

Canada: Nyuma yo kwivugira ko atemera Imana, yavuze ko kumukura mu mirimo ashinzwe mu itorero byaba ari akagambane

by Divine Mbabazi
1 comment

Umugore utemera Imana wari usanzwe akora mu itorero riri i Toronto muri Canada yavuze ko kumukura ku mwanya yari asanzwe ariho kuko atemera Imana byaba ari akagambane.

Gretta Vosper, umugore w’imyaka 60 usanzwe akora umurimo w’Imana mu itorero West Hill United Church yabwiye urubuga Religion News Service ko yatangajwe cyane no kuba akiri mu kazi ke nyuma yo kwemeza bidasubirwaho ko atemera Imana mu mwaka wa 2013.

N’ubwo uyu mugore yari yarabaye umubwirizabutumwa muri iri torero guhera mu mwaka wa 1997, Vosper yemeje neza ko atemera Imana ndetse n’ubumana bwa Yesu.

Nyuma yo gutangaza ibi, itsinda rikuriye amatorero muri aka gace ryitwa Toronto Conference ryasabye ko Vosper avanwa mu mwanya w’umubwirizabutumwa yarimo ndetse n’itorero rye risabwa gukora inyandiko zari kwifashishwa mu kwanzura niba koko Vosper akwiriye gukomeza imirimo ye mu itorero.

Icyakora mbere y’uko izi nyandiko zitangira gukorwa, Vosper yagiranye amasezerano na Toronto Conference amwemerera kuguma mu mwanya we mu itorero rya West Hill United Church.

Vosper yavuze ko nubwo atavuga birambuye ku bikubiye ku masezerano bagiranye, aya masezerano amwemerera gukora umurimo w’Imana afite uburenganzira busesuye kandi agahembwa nk’abandi bayobozi bo mu yindi myanya itandukanye mu itorero.

Yavuze kandi ko akomeje kwigisha mu rusengero ibyo yize mu myaka yamaze yiga iby’iyobokamana.

Yagize ati:”Ibintu byose nigisha biri mu murongo umwe n’ibyo nigishijwe bijyanye na tewolojiya”.

Vosper ngo ntadateganya kuva mu murimo akora mu itorero n’ubwo atemera Imana, kandi ngo abamukuriye nibashaka kumuhata kuva mu murimo bizaba ari akagambane.

 

 

You may also like

1 comment

oprolevorter June 14, 2019 - 11:23 pm

Hey very nice blog!! Man .. Excellent .. Amazing .. I will bookmark your site and take the feeds also…I am happy to find a lot of useful information here in the post, we need develop more techniques in this regard, thanks for sharing. . . . . .

Reply

Leave a Comment