Home Amakuru y'ibanze Colombia : Aba Bishop batumiwe mu gikorwa cyo gusenga kiswe “Iminota 3 y’amahoro”

Colombia : Aba Bishop batumiwe mu gikorwa cyo gusenga kiswe “Iminota 3 y’amahoro”

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Aba Bishop bose bari batumiwe mu masengesho yo gusenga barwanya urugomo mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Colombia.

Aba Bishop  bo muri Colombia batumiwe n’abakatorike ndetse n’abatari abakatorike ko baza bagafatanya mu gikorwa cyo gusenga bise “ Iminota 3 y’amahoro” cyabaye  kuwa mbere taliki ya 4 Ugushyingo 2019.

Musenyeri Elkin Álvarez Botero, akaba ari umunyamabanga mukuru ushinzwe iby’inama ya Bishop wa [Popayan], yitabiriye ubu butumire mu mwanya wa [Bishop Musenyeri Luis José Rueda Aparicio].

Musenyeri Botero akaba yari intumwa ya [Bishop wa Popayan ]ndetse na Bishop wa [Medellin], yanditse agira ati: “Tugiye gusaba Imana n’umutima wacu wose, ngo itwumve kugira ngo urugomo, ubwicanyi, urwango, amacakubiri ndetse n’ubundi bwoko bwose bw’urugomo ntibuzongere kuba bwaba muri [Cauca] no mu gihugu muri rusange,”

Ku isaa  munani, mu isaaha yagenwe, abitabiriye bose basabwe kuvuga isengesho rya mutagatifu [Francis wa Assisi]. Barangije bafata umunota umwe bakoma mu mashyi barimo bumva inzogera yarimo ivuzwa mu rusengero, bategereje ko irangira maze bakavuga isengesho rya Angelus.

Cauca, kakaba ari agace k’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Colombia niho habereye icyo gikorwa cyo gusenga. Mu mezi yashize aka gace kagaragayemo urugomo rwinshi, ndetse bamwe mu bayobozi ba societe yo muri ako gace na bamwe mu banyamahanga bari bahatuye baricwa.

Nkuko Vatican News yatangaje ko “Abanyamuryango batantu bari mu itsinda ryabo banyamahanga bishwe kuwa 30 ukwakira. Ubuyobozi bwa leta bwagaragaje ko bwagerageje uko bushoboye kose mukurwanya abari bagize itsinda ryatezaga urwo rugomo rikica abantu.

 

 

You may also like

Leave a Comment