Home Amakuru y'ibanze Coronavirus yatumye abantu bagarukira Imana kurusha ibindi bihe byabayeho- Pastor Nicky Gumbel

Coronavirus yatumye abantu bagarukira Imana kurusha ibindi bihe byabayeho- Pastor Nicky Gumbel

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Pasitoro Nicky Gumbel w’Itorero Holy Trinity Brompton n’umugore we Pippa babonye umwanya uhagije wo kwegera Imana muri ibi bihe by’umuhezo wa Coronavirus.

Mu nama itegura Pasika yakorewe kuri Internet iyobowe n’Umuvugabutumwa Rick Warren kuri Facebook, Pasitoro Nicky Gumbel yavuze amahirwe yabonye ku ivugabutumwa yabonye muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus.

Nicky avuga ko nta na rimwe mu buzima yigeze abona abantu bitabira ijambo ry’Imana nko muri ibi bihe.

Nicky ati ubu abantu nta kindi kintu kibarangaje. Imikino y’umupira w’amaguru yarahagaze, siporo zindi zarahagaze, ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro byarahagaritswe, rero abantu bafite umwanya uhagije wo kumva ijambo ry’Imana.

Nicky akomeza avuga itorero ritagomba kureka ngo ayo mahirwe abacike. Akomeza avuga ko abantu batajyaga bajya mu nsengero, ubu insengero zabasanze mu ngo zabo.

Abantu batari barigeze babyaza umusaruro ukwemera no kwizera kwabo, ubu bari kubibyaza umusaruro biciye mu mbuga nkoranyambaga.

Iki n’igihe kidasanzwe. Si igihe cy’umwiherero, ahubwo n’igihe cyo kwegera Ubwami bw’Imana.

Pippa nawe hamwe n’ubwoba bwinshi yavuze ko yemeranya nibyo umugabo we Nicky yavuze. Pippa avuga ko mbere y’iki cyorezo abantu benshi wabonaga badashaka kumva ubutumwa bwiza.

Bishop TD Jakes w’urusengero ruri muri Dallas we muri iki gihe arasaba amahoro n’umutuzo nkayo Yesu yarafite igihe umuhengeri wazaga mu nyanja bari mu bwato.

Pasitoro Brian Houston w’itorero Hillsong yavuze ko insengero nyinshi ku Isi zafashe uburyo bushya bwo gusenga kubera Coronavirus.

Pasitoro Nicky yasenze avuga ati ntana kimwe kidasanzwe kiri kuba cyaca intege Ijuru. Gusa Mana ufite impamvu yatumye ibi biba, kandi mu bushake bwawe byose uzabisubiza ku murongo.

Nicky asoza avuga ko iyi ariyo Pasika igiye kuba mu buryo budasanzwe, aho abantu bazakira ijambo ry’Imana mu buryo butandukanye nubwo mu myaka yashize.

Kuri ubu ku Isi yose COVID-19 imaze kwandura abarenga 1,600,000. Mu gihe abamaze guhitanwa nayo barenga 100,000.

Igihugu gifite umubare w’abanduye benshi akaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho abanduye bakabakaba 500,000.

 

You may also like

Leave a Comment