Home Amakuru y'ibanze Couple ya James na Daniella bakoze igitaramo cy’amateka muri uyu mwaka 2020

Couple ya James na Daniella bakoze igitaramo cy’amateka muri uyu mwaka 2020

by Ali Gilbert Dunia

Itsinda rya James na Daniella riri mu matsinda akunzwe muri iki gihe yakoze igitaramo kidasanzwe .Iki gitaramo cyiswe Mpa amavuta Live Concert  cyabereye muri Kigali Arena, ku cyumweru  tariki 1 Werurwe 2020.

Byari ibyishimo, kubari bitabiriye  dore ko nta kindi gitaramo cyari cyabaye mu mujyi wa Kigali . Mpa amavuta Live Concert yari imaze igihe kinini yamamazwa mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo ubwitabire bwo hejuru ntawe bwigeze butungura.

Abantu batandukanye biganjemo abari n’abategarugori bagaragaje ko bakunze iritsinda rya James na Daniella  abana hamwe n’ agabo bari babukereye  baje kuri Kigali Arena  baje kuramya Imana ndetse n’abashumba b’amatorero atandukanye n’ abandi basitari batajya bacikwa ibitaramo byo guhimbaza Imana nka Anitha Pendo,Marie France uzwi muri Film,   Liza Kamikazi n’umuryango we ,  .. .

James na Danila muri iki gitaramo bafatanyije na kupure (Couples) zitandukanya  nka Pappy Claver na Dorcas , Ben na Chance ,  Nzeyimana na Maya ,Kavutse akaba yagaragaye atari kumwe n’umugore we kuko mu mashusho bagaragaje bavuze ko atwite. Sabo gusa kuko hagaragayemo itsinda rikomeye True Promises ,Rene Patrick, Gabby Kamanzi ,Prospel Nkomezi . mu isaha bihaye yo kuba batangiye igitaramo harenze ho amasaha atatu kubo bari bavuze ko batangira saa munani ariko ntibyashoboka.

Saa kumi nimwe zirengaho iminota nibwo ku rubyiniro hajeho MC Pastor Tom yeretse abantu isura y’igitaramo .kurubyiniro habanje True Promises.

Nyuma y’uko abahanzi batandukanye bari bamaze kuririmba buri wese witabiriye yafatanyaga nawe kurimba ariko by’umwihariko Nkomezi Prosper bikomeje kugaragara ko yigaruririye imiti ya benshi, hamwe na couple ya Ben na Chance abantu bagaragaje ko bazi indirimbo zabo maze bivayo bararamya barabyina.

Mu igihe abitabiriye bari bategereje nyirizina James na Daniella , habanje haza abacuranzi na abaririmbyi  bambaye amakanzu asa  . James na Daniella baje bambaye neza cyane  bigaragarira amaso ya buri umwe .

Indirimbo zose  baziririmbye mu buryo bwa live ndetse hari n’izo bacishagamo bakazana abandi bakamufasha .

Icyo kwishimira muri iki gitaramo n’ubwitabire bwa garagaye dore ko iyi Couple nta gihe kinini bamaze bagaragaje ko batangiye urugendo rw’umuziki , batangiye mu mwaka 2019. Ariko abantu bakaba bitabiriye . Iki gitaramo cyateguwe neza kandi habamo n’ubuhanga  bwo kumenya guhitamo abahanzi bakenewe . umutekano wari umze neza ku urugero rushimishije kuko bari bitabaje abafite uburambe mu gucunga umutekano wo mu gitaramo nta muntu numwe wa hutajwe.

Icyo ku ntenga muri rusange amatike yatangiye kugurishwa kare kugirango birinde umurongo , ariko abitabiriye bumvikanye bitotomba bibaza impamvu ki ituma agera ku muryango bakamusubiza iyuma  ngo age gutonda umurongo bamuterere kashe kandi ari ibintu byari bikwiye gukorwa mbere . Ariko muri rusange byagenze neza.

Mutwihanganire amafoto yagize ikibazo .ariko nigikemuka turayabagezaho

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment