Home Urukundo Dore amoko 5 y’inkundo usanga mu basore n’inkumi bakundana(soma birambuye)

Dore amoko 5 y’inkundo usanga mu basore n’inkumi bakundana(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti

Ubusanzwe buri wese agira uburyo butandukanye n’ubw’undi mu kwerekana urukundo maze ibi bigatuma urukundo rugenda rugaragaza amasura atandukanye bitewe na ba nyir’ubwite.Ibi binatuma urukundo hagati y’abasore n’inkumi  ruba rutandukanye.

Ikinyamakuru cya Afrikamag kivuga ku bwoko bw’inkundo zigaragara  hagati y’abasore n’inkumi bukunze kugaragara, cyane cyane ko gukundana hagati y’umuhungu n’umukobwa usanga ari buzima burimo abantu batagira ingano naho abandi bakaba barabuciyemo.

1.Urukundo rwo kubahana

Muri uru rukundo umusore  n’inkumi barakundana ariko nta numwe uba witeguye kuba yatakaza cyangwa kugira icyo yahara kubera mugenzi we.Buri wese amenya umwanya we maze akagira ubwisanzure n’ubwigenge bwo gukora icyo akunda ntawe ubangamiye undi.

2.Urukundo rwa nyarwo

Bitandukanye n’urukundo rwubahana ,urukundo rwa nyarwo rwo buri muntu aba yiyumvamo mugenzi we  ku buryo buturutse mu mutima,aha abakundana nta kindi barebaho cyangwa batekereza usibye gusa ukwiyumvanamo kuvuye mu mitima yabo.

3.Urukundo ruhangayika

Aha abakundana yaba umusore cyangwa umukobwa  buri wese aba afite ubwoba bw’uko yatakaza mugenzi we bari mu rukundo.Buri wese rero aba yiteguye gukora igishoboka cyose  kugirango mugenzi we yishime maze akirinda icyatuma akomereka.

4.Urukundo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina

Uru rukundo nta kindi rushyira imbere usibye guhuza ibitsina hagati yabo,aha umusore cyangwa umukobwa akunda mugenzi we  ashingiye ku myanya y’umubiri imukururira  kumwifuza maze akamukunda kakava.

5.Urukundo rukimbirana

Ni urukundo rugaragazwa no gucyocyorana hagati y’abakundana,ibi bituma abantu bibaza niba koko aba bantu bakundana ndetse bakanemeza ko batazamara n’igihe rwose bari mu rukundo ariko igitangaje ni uko uru rukundo ruramba.

Gukundana hagati y’umusore n’inkumi ni ibintu bisanzwe ariko uburyo ukundamo mugenzi wawe nabwo ni ubwo kwitondera kuko bushobora kugukururira mu makosa mu gihe utitonze ngo ugire umutimanama muzima.

Abantu batandukanye bajya bagwa no mu busambanyi bakahandurira indwara zitandukanye.Gukunda ni byiza ariko abakundana bakunde kandi bubaha Imana.

You may also like

Leave a Comment