Home Ubuzima Dore bimwe mu biribwa bitateza ikibazo ku buzima bw’umutima wawe

Dore bimwe mu biribwa bitateza ikibazo ku buzima bw’umutima wawe

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Dore bimwe mu biribwa bitateza ikibazo ku buzima bw’umutima wawe. Nkuko bisanzwe binzwi umutima ufite akamaro kanini mu buzima bw’umuntu, niyo mpamvu ugomba gusigasirwa.

Urubuga reader’s digest rugaragaza bimwe mu biribwa bidashobora kugira icyo byangiza ku buzima bw’umutima. Ibyo biribwa ni ibi bikurikira:

Ibishyimbo

Iki ni kimwe mubihingwa bigira poroteyine nyinshi kurusha ibindi. Ikindi kandi bituma umutima ugira ubuzima bwiza kandi bikaba binakungahaye kuri vitamin B, ubutare ndetse na karisiyumu zose zingenzi. Ibishyimbo ushobora kuba wabitekana na karoti, inyanya n’ibindi biribwa kandi ntibigire icyo byangiza.

Shokora

Shokora ni kimwe mu biribwa bitagira ikibazo byatera umutima wawe. Ahubwo yakurinda kuba warwara umutima, nkuko American Heart Association(AHA) yabitangaje. Kandi shokora ikurinda indwara ituma umusemburo ugabanya isukari mu mubiri udakora neza, ndetse ikurinda n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Inyama

Bishobora kugutungura kubona inyama kuri uru rutonde. Ariko inyama ntakibazo zishobora guteza umutima wawe. Inyama zikungahaye k’ubutare, zinc ndetse na vitamin B. Kandi iyo wariye inyama ntabwo upfa gusonza vuba, zifite ububasha bwo kuba zaguma mu mubiri w’umuntu mu gihe cy’amasaha 47 k’umugabo n’amasaha 33 k’umugore.

Ibijumba

Ibijumba ni kimwe mubihingwa bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi ntibyangiza ubuzima bw’umutima wawe, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ahubwo biri mu biribwa umuntu urwara umutima yakabaye arya.

Ingano

Ingano ziri mu biribwa bidashobora kuba byagira ikibazo bitera umutima wawe zikaba zifasha mu igogora ry’ibyo wariye, kandi uwaziriye ntasonza vuba. Zituma wumva umubiri wawe umeze neza cyane kandi zikungahaye ku myunyungugu.

Inyanya

inyanya zigabanya ibyago byo kuba warwara umutima ndetse na kanseri. Kandi zikaba zikungahaye kuri vitamin C, potasiyumu, ndetse na vitamin K. Rero ni byiza ko zaba mumafunguro yaburi munsi.

Avoka

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu barya avoka buri munsi baba bigabanyiriza ibyago byo kuba barwara umutima kandi ikana bafasha mu igogora.

Imineke

Ibiribwa bifite potasiyumu nyinshi bishobora kurinda umuntu umuvuduko w’amaraso mwinshi. Heart Association yagaragaje ko imineke ari kimwe mu biribwa bikungahaye kuri iyi ntungamubiri. Umuneke umwe ugira amagarama 420 ya potasiyumu, kandi ntakibazo imineke ishobora guteza umutima wawe.

Beterave

Beterave ni inkomoko y’intungamubiri, ishobora kuba yagabanya umuvuduko w’amaraso. Kandi irinda umuntu ibyago byo kuba yarwara umutima. Ubushakashatsi byagaragaje ko abantu bakunda kunywa umutobe wa beterave baba bigabanyiriza ibyago byo kuba barwara umutima ndetse bikagabanya n’umuvuduko w’amaraso.

Amashaza

Amashaza kandi ni kimwe mu biribwa bikungahaye kuri potasiyumu, kurya amashaza nabyo bituma umuvuduko w’amaraso ugabanuka ku rwego rwo hejuru. Urya amashaza, ibishyimbo cyangwa imisogwe abayigabanyiriza ibyago byo kuba yarwara umutima.

Amapapayi

Amapapayi akungahaye ku myunyungugu yagabanya ibyago byo kuba umuntu yarwara umutima. Ipapayi rimwe rikaba rifite agaciro kangana na 313% bya Vitamin C, ishobora kuba yafasha umuntu urwaye diyabete ndetse n’umutima.

Amacunga

Amacunga ni inkomoko nziza ya vitamin C ndetse na antioxidants. Ikindi kandi akungahaye ku ntungamubiri nka potasiyumu, ni byiza ko umuntu urwaye umutima yajya arya amacunga.

Ubunyobwa

Ubunyobwa ni kimwe mu birirwa bihendutse, kandi bufitiye akamaro gakomeye umutima. Ubushakashatsi bwarebye abantu bakunze kurya indyo yuzuye muri leta zunze ubumwe z’Amerika, busanga abantu bakunze kurya ubunyobwa badakunze kwicwa n’indwara y’umutima.

Amagara araseseka ntayorwa, kubungabunga umutima ni imwe mu mpamvu zo kubungabunga ubuzima bwa muntu.

You may also like

Leave a Comment