Home Ubuzima Dore bimwe mu byo kurya warya bigafasha uruhu rwawe kumera neza.

Dore bimwe mu byo kurya warya bigafasha uruhu rwawe kumera neza.

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Buri muntu wese yakunda kugira uruhu rwiza bigatuma agaragara neza kandi akagira itoto. Ushobora kuba ntabyo wari uzi ariko buri kintu cyose urya gifite icyo gihindura ku ruhu rwawe.

Urubuga rwa buzznigeria rugaragaza bimwe mu byo kurya byakabaye biba mu mafunguro yawe ya buri munsi kugirango uruhu rwawe rurusheho kumera neza.

Pome

Pome ishobora gutuma uruhu rwawe rumera neza mu buryo utatekerezaga. Abantu benshi bavuga ko kurya pome imwe ku munsi bigufasha mu buzima bwawe ibyo nibyo pe.

Ikindi kandi pome ibamo vitamin C ituma utunyangingo dukora neza, kandi igafasha umusatsi wawe n’inzara kuba byamera neza.Ntago ari vitamin C gusa twasanga muri pome ahubwo na vitamin B, B5 Na B9 nazo wazisangamo

Imineke

Imineke ikungahaye kuri potasiyumu(potassium) ndetse na Vitamin A,C na E. Imineke ifasha umubiri kuba wakisana mu gihe wakomeretse, vitamin A niyo ibasha kugarura umubiri wawe ukongera ukaba mwiza, Vitamin E ibasha kuba yanasana aho wakomeretse hagasubirana.

Ku rundi ruhande vitamin C irushaho gutuma utunyangingo twawe dukora neza. Imineke itanga 22% bya vitamin B-6 hamwe na 17% bya vitamin C, ibyo bizafasha uruhu rwawe kuba rwamera neza.

Avoka

Kuba wahita ufata avoka ukayisiga mu maso ni ibintu bizwi n’abantu benshi cyane kuko bigufasha kuba wagira ubwiza. Ariko hari n’abamaze kumenya ko gukunda kurya avoka bituma uruhu rurushaho gusa neza kandi rugakura neza.

Avoka ikungahaye kuri vitamin nyinshi ndetse na antioxidants zishobora kuba zatuma uruhu rwawe rumera neza uhereye imbere mu mubiri.

Ibijumba

Ibijumba ni bimwe mu birirwa bibamo vitamin A nyinshi zituma utunyangingo twawe tubasha kwisana. Rero ibi bikaba bikenewe kugirango isura yawe imere neza. Iyo utunyangingo twawe tugiye dupfa ntitwongere kwisana bishobora kwangiza uruhu rwawe. Rero ibijumba ni kimwe mu biribwa byakurinda icyo kibazo.

Watermelon

Watermelon zibamo lycopene, zishobora kuba zatuma ubwiza bw’uruhu bwiyongera. Ikaba kandi ikungahaye kuri antioxidant zigufasha gutuma uruhu rwawe rudasaza imburagihe.

Watermelon zirinda uruhu kuba rwapfa kwangizwa n’izuba, ituma uruhu rwawe ruhora rutoshye kandi ukagaragara neza.

Amagi

Amagi akungahaye ku ntungamubiri zitifitemo ibinure, kandi ibinure bike ni ikintu cyiza ku ruhu rwawe.

Intungamubiri zuzuyemo ibinure zituma uruhu rwawe rusaza vuba. American Journal of Clinical Nutrition yagaragaje ko, amagarama17 y’ibyo kurya wariye bifite ibinure, byongerera uruhu rwawe kuba rwagenda rusaza kukigereranyo kingana na 28%.

Nasoza nkubwira nti, uburyo bworoshye kandi bwiza bwagufasha gutuma ubuzima bwawe bumera neza kandi uruhu rwawe rugakura neza ni uko wajya urya neza. Hari ibyo kurya byinshi ubona ukabona ubifitiye amerwe, nyamara siko byose bibamo intungamubiri zikenewe mu mubiri wawe. Akenshi ukabirya kugirango winezeze ariko ndakubwira ko ugomba guhitamo amafunguro meza kandi yagufasha mu buzima bwawe.

You may also like

Leave a Comment