Kuri iki cymweru taliki ya 30 Kamena 2019,muri paruwase ya Nyarugunga ku mudugudu wa ADEPR Rwimbogo habereye igiterane gifite insanganyamatsiko yo kugaruka kw’umwami  Yesu Kristo .

Iki giterane cyari cyitabiriwe n’amakorari atandukanye harimo  Korali Abahetsi,korali Shekinah,korali Elayono na korali Umunezero,gusa hari hari n’umuhanzi uririmba ku giti cye Dr niyonsaba Albert uririmbana n’abavandimwe be babiri bafite umwihariko wo gucuranga inanga.

Iyi ni korali Abahetsi ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Rwimbogo n’andi makorari yari ahari

 

Korari Shekinah ,ADEPR Rwimbogo

Hari hari umubwirizabutumwa wigishije ijambo ry’Imana akaba ari umushumba wa Paruwase ya Bibare Pasiteri Mutabazi Ethienne wigishije ku kugaruka kwa Kristo n’ibimenyetso bigaragaza ko kugaruka kwe kwegereje.

Umuyobozi w’uyu mudugudu Pasiteri Gad ,umushumba wa Paruwase ya Nyarugunga n’abandi bayobozi bafatanije kuyobora uno mudugudu wa ADEPR Rwimbogo nabo bari bahari nk’abagize uruhare rutari ruto kugirango kino giterane kibeho.

Ibi bibaye mu gihe abantu batandukanye bakomeje kwibaza niba Yesu azaza koko kuko usanga hari abavuga ko bavutse bumva babivuga ko azaza nyamara bakarinda basaza batamubonye.Iki giterane rero kikaba cyakanguye abantu ku kuzirikana ko Umwami Yesu azaza mu kanya nk’ako guhumbya.

 

You may also like

Leave a Comment