Home Amakuru y'ibanze Dr. Ben wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze imbaraga z’isengesho ku ndwara ya coronavirus mu nama Perezida Donald Trump yakoresheje muri White House

Dr. Ben wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze imbaraga z’isengesho ku ndwara ya coronavirus mu nama Perezida Donald Trump yakoresheje muri White House

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald J.Trump hamwe na Visi Perezida we Mike Pence, n’abagize inzu yose ya White House bahuriye mu nama, kuwa gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020, mu cyumba cya White House kiberamo inama y’abayobozi n’itangazamakuru.

Kuwa gatandatu Umunyamabanga w’urwego rushinzwe imiturire n’iterambere ry’umujyi, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika Dr. Ben Carson ashingiye ku cyemezo cya Perezida Donald Trump, cyo gukora isengesho ry’igihugu cyose ryo gusaba Imana ngo ice burundu Coronavirus yasobanuye byimbitse umumaro w’isengesho no kwizera uburyo Amerika yakomeza akaba igihangange.

Muri iyi nama Perezida Donald Trump yakoranye n’abayobozi n’itangazamukuru muri White House kuri uyu wa gatandatu, Dr. Carson yavuze ko yizeye Abanyamerika bashobora gukoresha iyi ndwara ya Coronavirus nk’amahirwe babonye kugirango bashyire hamwe imbaraga zabo kugirango bakore ikintu cyiza.

Dr. Carson avuga ko n’ubundi Amerika yaturutse mu isengesho no mu kwemera.

Dr. Carson akomeza avuga ko ukwemera kose waba ufite cyangwa se uko waba ukunda umuturanyi wawe kose, ugomba kwita ku bantu bagukikije (bakuri iruhande).

Dr. Carson ati tugomba guha agaciro Imana kuko niyo iduha ibintu byose tukaba ibitangaza mu bandi.

Ati rero kugira indangagaciro n’amahame agenga ubuzima bwawe, ibyo nibyo bintu byagize Amerika igihangange ku Isi yose mu bihe byinshi bitandukanye.

Dr. Carson akomeza avuga ko ari nabyo bizatuma Amerika ikomeza kuba uko iri.

Kuwa gatanu nimugoroba nibwo Perezida Donald Trump yatangaje ko ku cyumweru ari umunsi w’isengesho ry’igihugu.

Donald Trump kuri Twitter ye yanditseho ngo “nishimiye kubatangariza ko ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2020 ari umunsi w’isengesho ry’igihugu. Dushingiye ku mateka y’igihugu cyacu, turi igihugu gihanze amaso ku Mana ikaturinda kandi ikadukomeza mu bihe nk’ibi bikomeye”

“Ntitaye aho uherereye, ndagukangurira gukora isengesho muri iki gikorwa cyo kwizera. Dufatanyije, tuzatsinda ku buryo bworoshye!”

Dr. Carson avuga ko kuva mu mwaka w’1988, icyumweru cya mbere cya Werurwe cyabaga ari umunsi w’isengesho ngarukamwaka ry’igihugu.

None Donald Trump yavuze ko iryo sengesho riba uyu mwaka bagasenga kugirango Imana ibarinde icyorezo cya Coronavirus.

Abakristu batandukanye bo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika barimo Pasitoro Allen Jackson w’Itorero World Outreach Church ryo mur Tennessee, Pasitoro Rob Morgan w’Itorero Donelson Fellowship naryo ryo muri Tennessee, n’itsinda ryitwa the Christian nonprofit group My Faith Votes basubije Perezida wabo Donald Trump ko bazahuza imbaraga bagakora icyo gikorwa cy’isengesho ry’igihugu bakaryita “Amerika nicyo gihe cyo gusenga” (America, it’s time to pray).

Amahuriro menshi y’amasengengesho yo mu gihugu aratumiwe kugirango asengere icyorezo cya COVID-19 kuko giteye ubwoba cyane.

Umudogiteri w’umunyamerika witwa Jerome Adams ukora mu ishami ryo kubaga, muri iyo nama yabereye muri White House yakanguriye itangazamakuru kwibanda ku nkuru zivuga kuri Coronavirus, aho kugirango bumve ko ingufu bazishira mu gushima no kunenga imbaraga Donald Trump ari gukoresha arwanya Coronavirus.

Uyu mudogiteri akomeza avuga ati abadogiteri bose bo mu gihugu, turifuza ko ikintu cya mbere twaha agaciro ari ubuzima bw’abaturage b’Amerika.

Kuwa gatandatu nibwo ubuyobozi bwa Donald Trump bwemeje ko buhagaritse ingendo zose ziva mu bihugu byo ku mugabane w’I Burayi usibye igihugu cy’ ubwongereza na Ireland.

Ihagarikwa ry’izo ngendo riratangira gushirwa mu bikorwa uyu wa mbere, tariki 16 Werurwe 2020.

Abandi iri bwiriza ritareba n’abaturage ba Amerika, abatuye muri Amerika ku buryo buhoraho kandi bwemewe n’amategeko (legal permanent residents), n’imiryango yabo ya hafi (immediate families).

Donald Trump yavuze ko n’ingendo zibera mu gihugu imbere zigomba kwitabwaho zigomba kwitabwaho, umuntu akagenda koko abona bikwiye, ati kuko ntidukeneye kongera umubare w’abandura Coronavirus.

You may also like

Leave a Comment