Home Mu Mahanga Dr Denis Mukwege uherutse gutwara igihembo cya Prix Nobel arakangurira abanyaburayi kugaruka ku musaraba(soma birambuye)

Dr Denis Mukwege uherutse gutwara igihembo cya Prix Nobel arakangurira abanyaburayi kugaruka ku musaraba(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

“Uwiteka afite umugambi  ku gihugu cy’Ububiligi,Uwiteka afite umugambi ku banyaburayi.Tugomba kubyizera”.Ibi byatangajwe mbere ya konseri yabereye mu Bubiligi kuwa 24 Werurwe yari yateguwe n’itorero ry’ababatiste,aho Dr Denis Mukwege yakanguriye abanyaburayi kugaruka ku musaraba.

Urubuga rwa gikiristo rwitwa Evangeliques ruvuga ko uyu muganga  w’umunyekongo yavuze ko bagomba kwagura ahantu hagenewe gusengera Imana,anakangurira Abanyafurika kwibuka ko ukwizera kwabo bagukesha abanyaburayi.

Ati :”ni ngombwa ko dushobora kwagura ahantu abantu baza gusengera no kuramya Imana bayamamaza.Uburayi bwatakaje ukwizera,uyu munsi ni igihe cyo kwongera kureba uko Imana yahaye umugisha Uburayi no kugaruka aho Imana yabahereye umugisha ,ni ukuvuga ku musaraba”.

Dr Denis Mukwege, ni umupasiteri mu itorero rya Pantekote ryo muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.Akaba yarashinze ibitaro bya Panzi bivura abagore bafashwe ku ngufu n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro muri kongo.

Ibi Dr Denis Mukwege akaba yarabiherewe ibikombe bitandukanye harimo n’igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yahawe ku italiki 5 ukwakira 2018.

 

You may also like

Leave a Comment