Home Amakuru y'ibanze DRC: Sheikh yarashwe amasasu menshi ubwo yari ayoboye amasengesho

DRC: Sheikh yarashwe amasasu menshi ubwo yari ayoboye amasengesho

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Umuyobozi mukuru w’idini ya Isilamu muri DRC yaraye arashwe n’abantu batari bamenyekana,uyu muyobozi yarashwe amasasu menshi mugihe yari ayoboye amasengesho  y’umugoroba.

Ubu bwicanye  bwabaye kuri uyu wa 1 Gicurasi 2021 mu musigiti mukuru w’i Beni  mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Sheikh Ali Amini yarashwe nyuma y’uko hashize amasaha  make Perezida Felix Tshiseked atangaje ko intara ebyiri Kivu ya Ruguru na Ituri, zigoswe n’ingabo z’igihugu kuva ku wa gatanu.

Nk’uko tubikesha BBC, Iki gitero cyahitanye uyu umuyobozi mu gihe Isilamu iri mu gihe cya Ramadhan. kugeza ubu nta muntu numwe wari wagaragara ko ariwe ushinjwa ubu bwicanyi. Gusa ibi bimenyerewe gukorwa n’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uwarashe Sheikh Amini bikamuviramo no kuhasiga ubuzima.

Ibi kandi babanye nyuma y’uko ingabo z’igihugu za  Congo zimaze igihe zihanganye n’inyeshyamba harimo na ADF.

You may also like

Leave a Comment