Home Amakuru y'ibanze DRC: Umupasiteri yishe umugore we, ubwo yageragezaga kwigana Aburahamu

DRC: Umupasiteri yishe umugore we, ubwo yageragezaga kwigana Aburahamu

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umupasiteri wo mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yishe umugore we akoresheje icyuma ubwo yageragezaga kwigana Aburahamu wari ugiye gutamba Izaki umwana we w’ikinege yari afite Kandi yakundaga ariko Imana ikamwereka intama nk’igitambo mukimbo cy’Umwana we.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, ubwo uyu mupasiteri witwa  Kamunyonge  wo mu gace ka Kiwanja ko muri Teritwari ya Rutshuru yicaga umugore we amuciye umutwe  bivugwa ko yashakaga kumutangamo igitambo mu rusengero rwe.

Umunyamakuru w’ikinyamakuru Rwanda Tribune wari uri muri kariya gace wabyiboneye n’amaso yavuze ko uyu mugabo yageragezaga gutamba umugore we nk’uko umukurambere w’itorero Aburahamu yari agiye gutanga umwana we Izaki.

Yashatse kwigana Aburahamu ashaka gutanga igitambo cy’urusengero rwe birangira yiyiciye umugore we.

Aya mahano yakozwe na Pasiteri, ubwo abantu bose bari bavuye kurusengero aahasigaranye n’umugore we, ahita afata icyuma amukata ijosi nk’igitambo yari atangiye urusengero aba bombi bayoboranaga.

Nyuma yo gukora aya mahano, inzego z’umutekano zahise Zita muri yombi uyu mupasiteri, umugore we ajyanwa igutaraganya ku kigo nderabuzima cya Mapendo aho yahise yoherezwa ku bitari bikuru bya Teritwari ariko agapfira munzira ataragezwayo.

Photo: Rwanda Tribune

You may also like

Leave a Comment