Home Mu Mahanga Egypt: Umunyamakuru yakatiwe igifungo cy’umwaka kuko yatumiye umutinganyi mu kiganiro cye(Soma birambuye)

Egypt: Umunyamakuru yakatiwe igifungo cy’umwaka kuko yatumiye umutinganyi mu kiganiro cye(Soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Amakuru dukesha urubuga The Independent avuga ko Mohamed al-Gheiti, Umunyamakuru wo mu gihugu cya Egiputa, yakatiwe igihano cy’umwaka kuko yatumiye umugabo w’umutinganyi mu kiganiro cye kuri televiziyo.

Mohamed al-Gheiti, wari umaze igihe gito avuze byeruye ko adashyigikira ubutinganyi, yatumiye uyu mugabo ngo avuge ku buzima bwe muri Kanama 2018.

Urukiko rw’I Giza muri Egiputa rurashinja uyu munyamakuru gushyigikira ubutinganyi ndetse no gusuzugura idini (Islam) kuko ritemera ubutinganyi. Urukiko rwanaciye al-Gheiti ihazabu y’amafaranga 3,000 y’amapawundi ya Egiputa.

Umunyamategeko Samir Sabry yatanze ikirego avuga ko uyu munyamakuru yishe amategeko shingiro ndetse n’amahame y’idini.

Mu gihe ikiganiro al-Gheiti  yagiranye n’uyu mutinganyi kuri televiziyo, nta na rimwe berekanye isura y’uyu mugabo mu rwego rwo kutamenyekanisha umwirondoro we. Uyu mutinganyi kandi yavuze ko yicuruza kandi anavuga birambuye ku bucuti bwe n’umukunzi we w’umugabo.

Umunyamategeko Sabry yavuze ko ibisubizo by’ibibazo byerekeye ku buzima bw’ubutinganyi bidakwiye gucishwa ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi.

Nyuma y’uko iki kiganiro cyanyuze kuri televiziyo yitwa LTC TV, urukiko rw’ikirenga rushinzwe itangazamakuru muri Egiputa rwafunze iyi televiziyo ibyumweru bibiri.

Uru rukiko rwavuze ko LTC TV yarenze ku itegeko rwatanze ribuza bidasubirwaho itangazamakuru kwerekana ibiganiro cyangwa ibindi byerekeye abatinganyi.

Al-Gheiti azafungishwa ijisho undi umwaka nyuma yo kurangiza igifungo cye cy’umwaka. Uyu mwanzuro ushobora kujurirwa, ndetse n’igihano kigakurwaho igihe uregwa atanze ihazabu y’amapawundi ya Egiputa 1,000.

You may also like

Leave a Comment