Home Inyigisho Uko mbibona :Ese koko kwizera Imana, bigira uruhare mu myitwarire myiza y’umuntu?

Uko mbibona :Ese koko kwizera Imana, bigira uruhare mu myitwarire myiza y’umuntu?

by KATABARWA Gilbert

Nk’uko ubushakashatsi bushya bwakozwe na “Pew Research Center” bubitangaza, abaturage bo mu bihugu bikize ntibakunze kwemera ko, kwizera Imana ari ngombwa mu kugira imyitwarire myiza n’indangagaciro nziza.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa 20 Nyakanga 2020, bwabajije abantu 38426 bo mu bihugu 34 imyizerere yabo ku bijyanye n’idini, Imana n’imyitwarire. Mu byagaragajwe, Abaturage b’ibihugu bifite GDP (Gross Domestic Product: umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu) uri hejuru cyane kuri buri muntu ntibakunze kwemera ko “ari ngombwa kwizera Imana kugira ngo tugire imyitwarire myiza n’indangagaciro nziza.” Amerika, Ubwongereza, Canada, Suwede n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bari muri iri tsinda.

Abaturage bo mu bihugu bikennye, bifite umusaruro mbumbe muke w’imbere mu gihugu kuri buri muntu, bemera cyane ko kwizera Imana ari ngombwa, kugira ngo tugire imyitwarire myiza n’indangagaciro nziza. Kenya, Nigeria, Brezil, Philippine na Indonesia ni bimwe mu bihugu bigize iri tsinda. Ikigo cy’ubushakashatsi cya “Pew Research Center” cyavuze ko hari isano rikomeye hagati y’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), n’imyizerere kuri iki kibazo. Mu gukora ubu bushakashatsi, ibihugu byabajijwe byose hamwe, harimo ibikize n’ibikennye byari 34.

Isesengura rya Pew Research Center ryagize riti: “Urugero Kenya ifite GDP iri hasi cyane ku muturage yanganaga n’amadolari 4509 muri 2019.  Icyo gihe 95% by’ababajijwe bavuze ko kwizera Imana bihuye cyane n’imyitwarire myiza.

Iyi nkuru dukesha “Christian Headlines” ivuga ko muri ibi bihugu byakoreweho ubushakashatsi muri 2019, Suwede ari cyo gihugu cyari gifite umusaruro mbumbe w’igihugu munini, ku muturage umwe kuko umuturage umwe yabarirwaga amafaranga 55815 by’amadolari ku mwaka. Ku buryo buhabanye cyane 9% by’ababajijwe muri Suwede nibo bonyine gusa bavuze ko kwizera Imana bigira icyo bifasha mu myitwarire n’indangagaciro nziza, naho 91% basigaye bavuga ko kwizera Imana ntacyo bifasha ku myitwarire n’indangagaciro z’umuntu.

Muri Amerika, 44% gusa ni bo bavuga ko kwizera Imana ari ngombwa kugira ngo umuntu agire imyitwarire myiza n’indangagaciro nziza, mu gihe muri Canada 26% aribo bonyine babyemera, mu Bwongereza ababyemera ni 20%. Hagati aho, umubare munini w’abemera ko kwizera Imana bigira icyo bifasha ku myitwarire myiza n’indangagaciro wakurikiranye ku buryo buteye uku: Indonesia 96%, Kenya 95%, Nigeria 93%, Brezil 84%.

 

 

You may also like

Leave a Comment