Home Amakuru y'ibanze Ese n’ iki Bibiliya yigisha ku byaha biganisha ku bukungu?

Ese n’ iki Bibiliya yigisha ku byaha biganisha ku bukungu?

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umuvugabutumwa wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika yigishije kubijyanye n’ ibyaha biganisha ku bukungu mu butumwa yatanze mu rusengero. Nshishikajwe no kumenya icyo Bibiliya ivuga ku byaha biganisha ku byaha.

Kimwe nawe, hari abantu benshi ku isi usanga babayeho bakora ibyaha biganisha ku bukungu bwabo, bakaba ndetse babikora bitabatunguye ahubwo bakabikora babigambiriye.

Turi mu bihe abantu benshi ndetse harimo nabemera Yesu kristu nku mwami n’ umukiza bari mu bangiza ibyo Bibiliya ibasaba gukora. Nanjye nemeza ko nari umwe muri abo bantu bahawe inyigisho cyangwa amahugurwa kuri Bibiliya.

Gusa n’ ubundi iyi myitwarire Bibiliya isaba ikomezwa kwicwa bitewe no kwirwanaho cyangwa guhatirizwa. Isi ibera abizera mbi bafashe umwanzuro w’ubukungu mbere y’ Imana.

Hari imirongo irenga 2350 muri Bibiliya ivuga ku mafaranga n’ imitungo. Itegeko rya mbere Imana yaduhaye rikomeye rirebana n’ imitima yacu ndetse n’ ibitekerezo byacu.

Imana yatubwiye neza ibintu byo kwizera ndetse n’ ibyo kutizera ku butunzi n’ ibintu bidushimisha. Uru ni urutonde rwuzuye rw’ ibyaha biganisha ku bukungu gusa ushobora gutangira ukajya mu nzira nziza.

Ikimenyetso cya mbere ni ukugereranya imyitwarire yacu n’abandi bantu. Ibi mu gitabo cy’umubwiriza 5:10 bagira icyo babivugaho byimbitse.Iyo twifuje ibyabandi batunze, tugwa mu mutego wo kwifuza. (Luka 12:15) Kwifuza byinshi nabyo bigeza umuntu ku makimbirane n’abandi ndetse no gushidikanya. (Imigani 28:25-26)

Gukunda amafaranga, abantu benshi ntago bazirikana uburyo bakunda amafaranga kugeza igihe bayaburiye bikababera ubwihisho ku Mana (Abaheburayo13:5). Kwikunda ndetse no gushaka kwigwizaho ibintu byose ni icyaha rusange twese dukora. (umubwiriza 5:13-14)

Kugwiza amafaranga bishobora gutuma dutekereza ko turi hejuru y’ abandi bantu bose, rero ibyiringiro byacu tubishire ku Mana aho kubishyira ku mafaranga (1 Timoteyo 6:17)

You may also like

Leave a Comment