Home Inyigisho Ese nshobora gukunda Imana na bagenzi banjye kandi niyanga?

Ese nshobora gukunda Imana na bagenzi banjye kandi niyanga?

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Nkuko Relevant magazine ibyerekana hari abavuga ngo burya “Ntamuntu wagukubitira kuba uwo uriwe” Ibyo nabitekerejeho umwanya munini. Natekerezaga igihe cyose nkavuga ko hari umuntu mwiza kundusha cyangwa nkabitekereza ntuje. Nemeraga iby’abandi nkahora nishyira hasi numva ko ntashoboye. Ibyo byanyerekaga ko ntangiye gukunda abandi njye nkiyanga.

Natangiye kwihindura nk’abandi babaga bandi impande mu ibanga. Akenshi nkahindura imisatsi nkuko mbona iy’abandi kandi nabikunze, cyangwa se nkambara imyenda ntayikunze kuko nabonaga abandi ibabereye.

Ibyo byose byagendaga bimpa ibyishimo byinshi ariko by’igihe gito. Mu byukuri igihe cyose nagerageje kuba nk’abandi niko nakomezaga ntishimira uwo ndiwe.

Ese ni ukubera iki tubaho ubuzima bwacu tugerageza kwigana ubw’abandi tugenda tubona? Kubera iki dushobora kwiga gukunda abandi twe tukiyanga? Njye nabonye ko niba tutikunda ubwacu, ntawundi twakunda byukuri.

Igihe Abafarisayo n’abigishamategeko bari kumwe na Yesu, bamubajije itegeko rikomeye mu mategeko yose. Yesu yarabasubije ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose. Iryo niryo tegeko rikomeye ry’imbere. Irya kabiri rihwanye naryo ngiri, ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda.”(Matayo 22:34-40).

Usomye iki cyanditwe, byakorohera kuba wabyumva, gukunda Imana, bagenzi bawe ndetse nawe ubwawe. Yesu yatuvuzemo natwe mu itegeko rya kabiri.

Ese ibi bivuze iki kuri twe? Abahanga mu ijambo ry’Imana babisobanuye bavuga ko ari ugukunda Imana na bagenzi bacu no kureba ibyo bakunda. Ariko hamwe n’isengesho, nizera ko Imana ishaka ko tumenya ko no kwikunda ubwacu bikenewe. Kuko tuzakunda abandi ari uko natwe ubwacu twikunze. Niba dukunda Imana, natwe tuzikunda. Kandi niba twikunda natwe tuzakunda abandi.

Ni gute twakunda Imana

Bisa n’ibyoroshye cyane. Imana ni umuremyi wa byose. Ni iki cyatuma udakunda Imana? Kenshi cyane tubona Imana muri byinshi tunyuramo.Niba duhuye n’ikibazo runaka, dushobora kumva ko Imana yadusize. Niba ntacyo twakuye ku Mana, dusobora kumva ko Imana yatwibagiwe.

Gukunda Imana bifite agaciro kenshi kurusha ibyo tunyuramo. Birafasha kuba watekereza gukunda Imana nkuko ukunda umuntu. Tuba dufite kumva ibyo bakunda, ibyo badakunda ndetse n’ibyo bashoboye.

Muri bibiliya haravuga ngo uburyo bwiza bwo gukunda Imana ni ukwitondera amategeko yayo.

Yohana 14:15 Yesu aravuga ati “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.” Kubaha Imana bitugaragariza urukundo tuyikunda.

Yohana 14:21 “Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”

Ni gute twakikunda

Twese turi ibiremwa byImana, kandi yaturemye ku bwi’mpamvu zayo. Imana yaturemye mu ishusho yayo, kandi iduhumekeramo umwuka wayo. Ikiruta byose iduha Umwana wayo Yesu Kristo aza kudupfira kubw’ibyaha byacu.

Nta burenganzira bwo kwiyanga cyangwa kunenga icyo Imana yaremye dufite. Nidukunda Imana natwe ubwacu tuzikunda kandi nitwikunda tuzabasha no gukunda bagenzi bacu.

Ni gute twakunda bagenzi bacu

Gukunda bagenzi bacu nkuko twikunda bitangirira mu gufata ubuzima bushya tukumva ko twese turi ibiremwa bimwe.

Ibyiza twifuriza bagenzi bacu ni nabyo Imana ibifuriza. Rero ntago dukwiye kubagirira ishyari cyangwa inzika. Uburyo bwiza bwo kubakunda ni ukumenya ko nabo ari ibiremwa by’Imana nkatwe.

Mu rwandiko Pawulo yandikiye abanyakorinto yigishaga ko twese turi umubiri umwe, kandi tugiye duhuje byinshi. Ntitugomba kwikunda ubwacu ngo tureke bagenzi bacu, ahubwo tugomba kubifuriza ibyiza kandi tukanabasengera.

 

You may also like

Leave a Comment