Home Amakuru y'ibanze Ese umuhanzi “Yvanny Mpano “ agiye kwiyongera kubakora umuziki wa Gospel gusa ? Reba indirimbo nshyashya

Ese umuhanzi “Yvanny Mpano “ agiye kwiyongera kubakora umuziki wa Gospel gusa ? Reba indirimbo nshyashya

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Yvanny Mpano , Meto na Yverry basanzwe bamenyerewe mu ndirimbo za Secular benshi bakunda kwita indirimbo z’isi , mu cyumweru gishize bashyize hanze indirimbo ya Gospel ni indirimbo yakiriwe cyane n’abantu benshi cyane cyane bashingiye kubutumwa buyikubiyemo ndetse n’impano idasanzwe aba basore bombi bazwiho .

Mu kiganiro umuhanzi Yvanny Mpano yagiranye n’ikinyamakuru isezerano.com uyu munsi taliki ya 2 Mata 2020 ku umurongo wa telephone , yavuze ko iyi ndirimbo bise “Uri muri njye “ko bayikoze ari  ba 3 we , Meto na Yverry

Ati “ nagize igitekerezo mu cyumweru gishize gitangira cyo gukora indirimbo ya Gospel ndabibaganiriza babyakira neza duhuriza ku kuba twakora indirimbo y’ubutumwa bw’ihumure cyane muri ibi bihe bitoroheye isi .

Byaratworoheye cyane kuko dusanzwe dufite inzu itunganya umuziki  (Studio) y’amajwi n’amashusho(Video) yitwa Kigali Record ari naho ibi bihe bya Quarantine byadusanze indirimbo tuyikora mu gihe cy’iminsi 4.

Mu gihe Mpano yarabajijwe kubirimo kuvugwa niba koko ari inzira yo kuba agiye gutangira gukora indirimbo  zo kuramya Imana gusa ,yavuze ko afite indirimbo nyinshi yanditse zihimbaza Imana. Ati “ mfite indirimbo nyinshi na nditse za Gospel cyane kuri Album yanjye izazaho nk’indirimbo 2  ,ariko ubu nkora umuziki udafite umupaka .

Uyu muhanzi ubusanzwe ni umukristo mu itorero  rya Assemble de Dieu I Nyamirambo kandi niho yabatirijwe. Yvanny Mpano urugendo rwe rw’umuziki yarutangiye mu 2011 akirangiza ayisumbuye aribwo yakoraga indirimbo ya mbere muri unlimited record hamwe na Lick Lick .

Akomeza gukora ariko bimugoye kugeza aho mu mwaka wa 2014 yagiye kwiga mu ishuri rya muzika Kunyundo .

Nyuma yo gutsinda amarushanwa yari yateguwe na WDA yagombaga guhitamo abanyeshuri 30 mu gihugu bazatangirana niryo shuri  n’ubundi bajyanye na Yverry cyane ko bari inshuti zo mu buto .

Muri iryo shuri rya muzika bizeyo  imyaka itatu basoza 2017,  Yvan Mpano yahise ahitamo kuba umurezi mu ishuri ribanza rya APAPEC Rebero yigisha umuziki ,  amarayo umwaka umwe nibwo yafashe gahunda yo kubihagarika agakurikirana ibijyanye na muzika we nibwo yatangiye  gukora indirimbo  zindi zitandukanye .

Abajijwe niba ajya akurikiranira byahafi ibijyanye n’umuziki uhimbaza Imana cyangwa niba hari abahanzi bawukora yaba kunda ,yasubije muri aya magambo .

Ati “Yego barahari nka Aime Uwimana nakuze mwumva kandi mukunda cyane kuko namwigiyeho byinshi kubijyanye na Vocal Techniques , Nyamitari ,Gaby Kamanzi . Ariko ubu nkunda kumva indirimbo za Oliver the Legend muri New Generation ni umuhanga kandi afite ijwi ryiza .

REBA VIDEO

You may also like

Leave a Comment