Home Inyigisho Ese ushobora kugira kwizera kandi uhangayitse muri wowe?

Ese ushobora kugira kwizera kandi uhangayitse muri wowe?

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ikintu cyiza kiranga umukristo ni ukwizera. Tuzi ko ikintu icyo aricyo cyose cyaba, tugomba kuba dufite ukwizera muri Kristo. Tukizera ubwami bwe, kandi ko no mu gihe gikwiye akora ibintu bigatungana.

Relevant magazine ivuga ko ibi bidakuraho guhangayika kwacu, ahubwo kenshi cyane tuba duhangayitse. Duhangayikiye ko dushobora kubura akazi igihe cyose. Duhangayikiye ko tuzakura dukora amakosa nkayo ababyeyi bacu bakoze mu gihe cyabo. Duhangayikiye ko tuzabura abo twakundaga cyane n’ibindi byinshi.

Nibyo koko tugira ukwizera, ariko tuba mu isi yuzuyemo ibintu byinshi biduhangayikisha, rero ntibiba byoroshye ko twakiyibagiza ibyo byose byatuma duhangayika.

Ese nk’abakristo ni gute duhangana n’ibidutera ubwoba cyangwa ibiduhangayikisha? Ese hari umwanya bifite mu kwizera kwacu?

Ntago aritwe twenyine twibaza ibi. N’intumwa zagendanaga na Yesu zigasakaza ubutumwa bwiza, nabo bari bafite iki kibazo. Matayo 6:25-34, Yesu yabwiraga intumwa ze ati:” Ntimukiganyire mutekereza ngo “Tuzarya iki?”…Ni inde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?”

Ayo ni amagambo meza y’ihumure ko Data wa twese ishoboye byose. Ni byiza cyane ko tumenya ko Imana yaremye byose ifite imbaraga ziruta byose kandi ko idukunda, ikaturinda ikana twifuriza ibyiza gusa.

Ukuri ni uko kuba mu isi yuzuye ibibazo, aho ubwami bw’Imana butaragaruka, tuzagenda tubona ibitubabaza byinshi. Rimwe na rimwe bidutera n’ubwoba bigatuma duhangayika.Rero dukwiye gukomeza twizera ko Imana yacu itajya itsindwa kandi ko ari iyo kwizerwa.

Muri Matayo 6 Yesu atwibutsa ko n’ibiguruka byo mu kirere byitabwaho buri munsi kandi natwe abana b’Imana turi abagaciro cyane. Imana iradukunda kandi iratuzi neza. N’ibyo tunyuramo byose iba ibizi.

Igihe kwiganyira kuje, igihe tubyutse mu ijoro tukumva dufite ubwoba bw’ ibizaza, tugomba kumenya ko nta kwiganyira kungana gute kuzahindura ibyo ducamo bitugoye. Nta kwiganyira kungana gute kuzatuma tureka gutinya ibidukanga. Ahubwo aho kugira ngo dushyire ibitekerezo byacu mu kwiganyira no guhangayika, twashyira ibitekerezo byacu ku Mana.

Ibi ntago ari urugendo rworoshye, ariko nitwizera ko Imana yabidufashamo bizashira kandi izabisimbuza amahoro mu mitima yacu. Uko gutuza ntago kuvuze ko ibyo ducamo bitugoye, n’intambara duhura nazo zizaba zishize, ariko tuzaba turinzwe n’Uwiteka.Nidukomeza kwizera Uwiteka, tuzabasha kurwanya ibyo byose.

Pawulo nawe yari azi ibyo guhangayika no kwizera, kandi Pawulo nawe yari umuntu nkatwe kandi nawe yagiraga ibimuhangayikisha. Ariko yavumbuye ibanga.

“Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba… bitazabasha kuntandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”(Abaroma 8:38-39).

Ibi nibyo biduha ukwizera. Ntakintu kigomba kudutandukanya n’urukundo rw’Imana. Ntawizeye Imana ngo akorwe n’isoni, rero ntituzemerere ibiduhangayikisha n’ibidutera ubwoba ko byadutandukanya n’urukundo rw’Imana.

 

You may also like

Leave a Comment