Umuyobozi wa  Evangelical  Restoration church ku isi  Apotre Masasu Yoshuwa Ndagijimana  yavutse mu  1960 avukira mu Berengerazuba bw’Urwanda.

Uyu mukozi w’Imana n’umwe mu bantu bakunda gukora siporo cyane ,akandi uzi kubana cyane n’urubyiruko doreko benshi bifuza kumva inyigisho ze akenshi na kenshi ziba zirimo impanuro ndetse n’ukuri gukomeye .

Apotre Masasu Yoshuwa akenshi mu gihe ari kubwiriza ntashobora guhisha amarangamutima ye niba yumva yaririmba araririmba , mu  gihe yifuza kubyina arabyina mubyukuri n’umunyempano ukomeye  kandi akunda umuziki cyane .

Ibyo ntibirangirira aho kuko n’umwe mu bantu dufite  babasha kumva cyane akamaro k’abahanzi babarizwa muri Evangelical  Restoration church, akabatera inkunga mubikorwa byabo .

Evangelical  Restoration church  ifite abahanzi batandukanye kandi bafite icyo bavuze mu muziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda nka Gaby Irene Kamanzi , Arsen Tuyi , Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye,  Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Nkomezi Prospel n’abandi batandukanye .

Mubyukuri aba bahanzi tuvuze hejuru bagerageza kurinda ubuhamya bwabo kandi biba bitoroshye kuko bakunzwe cyane.

Dad Apotre Masasu Yoshuwa nkuko  Abakristo bamwita ku taliki ya 20 /5/2019 mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Arsen Tuyi mu gihe yamurikaga umuzingo we wa mbere ( album) yitwaga’ Umujyi w’amashimwe “ cyabereye  i Masoro kuri Restoration church yatangaje impamvu ashyigikira abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana.

Yavuze ati” umuhanzi wese utari inzererezi nza mufasha ndabahamagarira kuba abana mu rugo .

Kuri uwo munsi yatanze urugero kuri Patient Bizimana avugako yitabira amasengesho yo wiyiriza ubusa ategurwa na Restoration church kandi ko n’ibikorwa by’abyitabira .

Kandi yemeje ko azafasha Arsen Tuyi mu bikorwa bye byose kuko nawe n’umwana mu rugo.Yatangaje ko yishimira imyitwarire yabo kandi ko ibyo bakora abisengera .

Irindi banga rituma abakristo ba Evangelical  Restoration church bitabira ibitaramo cyane , mu rwego rwo gushyigikira abahanzi baturuka mu itorero ryabo  n’uko bo babana nk’umuryango , bakumva ko igikorwa cya mugenzi wabo ari icyabo .

Nyamara akenshi mu matorero amwe na mwe usanga gushyigikira ibikorwa byabahanzi baba baturuka mu itorero ryabo bigoranye yewe n’abashumba ubwabo usanga ari mbarwa babijyamo bivuye inyuma .

Mukiganiro ikinyamakuru isezerano.com twagiranye na Arsen Tuyi uri kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri yatuganirije k’umubano we na Evangelical  Restoration church by’umwihariko Apotre Masasu Yoshuwa.

Isezerano.com: Apotre Masasu Yoshuwa n’umugabo ufite ubwenge kandi w’umuhanga , mubyukuri n’iki utazamwibagirwaho  nkawe wagize amahirwe yo guhura nawe?

Arsen Tuyi:Sinza mwibagirwaho umutima wo guca bugufi ndetse n’ukuntu yishakamo umwanya wo kumva buri wese, ukomeye n’uworoheje.

Isezerano.com: Hari ifoto yawe twabonye uri kumwe na Dad , ni gute ufata Apotre Masasu Yoshuwa, ese umwigiraho iki?

Arsen Tuyi: Mufata nk’umubyeyi mbere ya byose , mwigiraho gukunda Imana hatarimo uburyarya.

N’umugabo w’Imana mfatiraho icyitegererezo.

Isezerano.com: Ese buriya  yakubwiraga iki kuriyi foto?

Arsen Tuyi: hahaha rero sinibuka , hari muri conseri (concert ) yanjye umwaka ushize , gusa ahorana inseko.

Isezerano.com: Mubana mu te mu Itorero ryanyu?

Arsen Tuyi: hhhhh !ntagishya n’uko twebwe turumuryango nicyo wenda na kwirata.

Isezerano.com: n’iki Apotre Masasu yaba yarakwatuyeho kandi cyamaze gusohora?

Arsen Tuyi: hhhh! Nibyinshi , natuweho kuzagenda amahanga kandi byaratangiye .

Natuweho kuzabona indwara zikira biciye mundirimbo mpabwa , ibyo byarabaye , nibyinshi byasohoye .

Isezerano.com: Ukoresha irihe banga hari abantu bakunda kuvuga ko uca bugufi ,ibyo bintu ubikora gute n’ubwamamare bwawe umaze kugira ?

Arsen Tuyi: Ndashima Imana ko ari kamere yampaye reka mvuge gutyo .

N’ukuri ngewe ntakintu kidasanzwe mba numva nakoze , mba nakoze ibyo nakagombye gukora n’ukuri gusa .

Isezerano.com: Ese ubu ugize amahirwe Apotre Masasu akakubwira ati” Arsen muhungu wanjye nsaba icyo ushaka wa musaba iki?

Arsen Tuyi: Namusaba ko yampa kugusenga agira ndetse no kwera imbuto  afite , kuko mbona ari nziza .

 REBA AMAFOTO

Twagerageje guhamahagara Apotre Masasu Yoshuwa telephone ye yanga gucamo,  kugirango twumve uburyo ari kwitegura igitaramo cy’umuhunguwe Arsen Tuyi .

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment