Home Amakuru y'ibanze Ferwafa yatangaje ingengabihe y’imikino ya Championa y’icyiciro cya mbere

Ferwafa yatangaje ingengabihe y’imikino ya Championa y’icyiciro cya mbere

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Uyu munsi ku wa kabiri nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ingengabihe y’imikino ya Championa y’icyiciro cya mbere izatangira taliki ya 01/05/2021 .

Ni ingengabihe yakozwe muburyo bw’amatsinda, nkuko byemejwe ko Championa yuyu mwaka ariko izakinwa, bitewe n’uko championa yakererewe kubera impamvu zicyorezo cya covid -19.

Amakipe nka Rayon Sports izatangira yakira Gasogi United , mu gihe mukeba APR FC  izakira Gorilla FC . Ikipe ya Kiyovu izatangira ijya Irubavu gusura Rutsiro , mu gihe AS Kigali izajya gusura Musanze FC .

Imikino y’amatsinda izatangira taliki ya 01 Gicurasi, irangire kuya 17 Gicurasi  amakipe azaba yakomeje azahurira mu mikino yo gukuranwamo, izatanga ikipe 2 zigera k’umukino wanyuma uzagena ikipe itwara igikombe cya championa , amakipoe 2 azakina umukino wanyuma ninayo azahagararira igihugu mumarushanwa nyafurika , kuko igikombe cy’amahoro gisanzwe gitanga ikipe 1 isohokera igihugu kitazaba uyu mwaka .  APR FC niyo yari yatwaye igikombe cya Championa giheruka.

 

 

You may also like

Leave a Comment