F& h Collections  ni  Company y’ubudozi bwa made in Rwanda bakoresha ibitenge cyane cyane amatisi , ikaba idoda imyenda y’abakobwa ,abagore  ndetse n’abagabo .

F&H Collections yatangiriye muri Camp Kigali mu 2018  , ikaba yarafunguye undi muryango ku Gisimenti  mu rwego rwo kwegereza abakiriya serevise nziza  .

F& H Collection ni iduka rizwi   cyane mu mujyi wa Kigali riherereye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Remera , ku muhanda wi buryo uzamuka ugana ku Gisimenti , iteganye na Komisiyo y’ itorero ry’ igihugu . Uturutse kwa Lando ugana kanombe urenga gato the Mirror hotel, ukareba ku ruhande rw’iburyo.

Iri duka F& H Collection rimaze kwambika ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda , doreko aribo bambika Nyampinga  w’ u Rwanda 2018 “Iradukunda Liliane”  kugeza ubu.

Kandi buri wese F&H Collections ifite ubushobozi bwo kumudodera neza umwambaro umubereye kandi yifuza, ku giciro gito. Muri f&h Collections igihe cyose wifuza umwenda wo kurimbana uzawuhasanga kuko baba bafite  imyenda idoze neza kandi igurishwa , ushobora kujyana mu birori bitandukanye ndetse no mu akazi.

Mukiganiro twagiranye n’umuhanzi w’imideli  Francine Uwera , akaba ari umuyobozi  wa F& H Collections yatangarije ikinyamakuru isezerano.com ko amaze kugira uburambe n’ubumenyi mu gihe cy’imyaka irenga icumu amaze abikora by’umwuga.

Umunyamideli  Francine Uwera , akaba ari umuyobozi  wa F& H Collections.

Mu magamba ye yagize ati :”nakuze mbikunda nkashakisha ubumenyi butandukanye  mu bantu bari bafite uburambe muribyo kandi bafite byinshi bazi mu mideri , nyuma nagiye no gushaka ubundi bumenyi mu ishuri  mbona kuba umunyamideri w’umwuga.

Francine Uwera yakomeje atangaza  ko kubera  ibikorwa byo kwerekana imideli amaze kugera ku rwego rukomeye ari nayo mpamvu akomeje kwagura isoko kandi atanga sererevise ( Service) nziza ,akaba agumya guharanira kwambika neza abamugana .

 

 

You may also like

Leave a Comment