Home Urukundo  Final:Inkuru y’urukundo “Amayobera”(soma birambuye)

 Final:Inkuru y’urukundo “Amayobera”(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Mu gice giheruka twasize mama Brenda ari mu bitaro,ikindi kandi ya mpanga ya Brian yari yagarutse. Ese amaherozo y’ibiri kuba kuri Brenda azaba ayahe? Reka dukomeze n’igice cya nyuma.

Brenda yakomeje kuba muri ubwo buzima atabonana na nyina, kuko Atari yemerewe kujya kumureba kwa muganga. Isimbi yaje kumujyana mu kabari ngo amugurishe kuri wa mugabo ariko ibyo Brenda yahaboneye kubyakira byaramugoye. Umunsi Isimbi amujyana mu kabari umugabo washakaga gusambanya Brenda yaje gusanga ari umukobwa we mwibukeko umugabo babanaga atari se. Brenda yahise amenya ko uriya uri kwa muganga ari nyina.

Isimbi nawe aho yabaga ari yicuzaga impamvu yahemukiye Brenda. Yahise afata umwanzuro wo kumusaba imbabazi. Brenda yaraje asanga Isimbi yicaye yabuze aho yahera asaba imbabazi,nyamara Brenda ntiyari umwana mubi yarafite umutima wihangana kandi ubabarira.Brenda yaragiye amwicara imbere “Isi ko mbona utameze neza hari ikihe kibazo?”. Isimbi yamusubije arimo ararira “ Brenda ndagirango nkusabe imbabazi zibyabaye umunsi ushize, ni ukuri narakosheje”.

“Isimbi mbabarira udakomeza kurira, nta mpamvu yatuma ntakubabarira. Erega nta kintu kibaho kidafite impamvu , ahubwose njye nkushimire gute kuba waratumye mpura na papa umbyara. Umuntu washatse kunsambanya nasanze ari papa. Kandi yansobanuriye impamvu yatandukanye na mama ndamwumva, ubu yashatse undi mugore bafitanye umwana w’umukobwa turi mukigero kimwe witwa Kaliza”.

Brenda akimara kuvuga izina Kaliza,Isimbi yabaye nkugize ubwoba maze ahita abwira Brenda ati:” uwo Kaliza ndamuzi, we n’umukobwa witwa Keria bashatse ko mbafasha mu mugambi wo kukugambanira ndabahakanira bambwira ko nugira icyo ubimenyaho nanjye bazanyica”.

“Keria ndamuzi ni mushiki wa boss wanjye Brian, Brian ndabizi arankunda ariko yabuze aho ampera niwe wambwiye ko ngomba kwirinda mushiki we”. “Nonese wowe ukunda Brian?”. “Isi namaze kujya mbona ibyo Brian ankorera n’ukuntu anyitaho mbona ko ankunda, rero nanjye nibwo natangiye kugenda mukunda kuko ntiyigeze antesha agaciro”.

“ariko niba ari uko bimeze ni wowe ugomba kumutinyura”. None se urashaka kumbwira ko nazamubwira ko mukunda?”. “Iyo nama yo kwibwirira umuhungu ko umukunda ntago nayikugira kuko si umuco wacu, hari igihe wabimubwira agatangira kugufata uko utari, wowe ujye ukunda kuganira nawe cyane”.

Papa Brenda nawe yaratashye atashye yicaza umugore we n’umukobwa we Kaliza ababwira ko yahuye n’umukobwa we, umugore we yari abizi ko umugabo we yari afite undi mukobwa gusa Kaliza ntiyari abizi. “ Kaliza mwana wanjye umbabarire kuko sinigeze nkubwira ko ufite undi muvandimwe wawe nabyaye mbere yuko nshakana na nyoko”. “ Papa ndumva byanshimisha ndamutse mpuye n’umuvandimwe wanjye, wanyeretse amafoto ye”. Icyo Kaliza atazi ni uko uwo yita umuvandimwe we ariwe bashaka kwicisha.

Papa we yafashe Telephone amwereka amafoto. Mu kuyamwereka Kaliza yabaye nk’ufashwe n’amashanyarazi, nuko abwira se umugambi bari bafite we na nyina, basabana imbabazi umuryango wongera kuba muzima. Dore ko  batari babanye mu mahoro. Isimbi we na nyina bahinduye igitekerezo bari bafite ahubwo bafata umwanzuro wo gusaba imbabazi Brenda n’umuryango wo kwa Keria.

Baratwereka Brian na ya mpanga yigaga muri Canada barimo baganira kuri Brenda. Bari abavandimwe bakundana cyane kuburyo iyo umwe yababaraga n’undi wabonaga atishimye. Yves yari ari kubaza Brian impamvu aterura ngo abwira Brenda ikimuri ku mutima. Brian yamubwiye ko imbogamizi ari mushiki wabo ,mu gihe bakiri kuvumuvuga aba araje, batunguwe no kubona Keria aje arira maze bamutega amatwi.

Keria yaciye bugufi asaba imbabazi basaza be ababwira uko ibintu byose byari byapanzwe maze baramubabarira bongera kwiyunga. Bahise bafata umwanzuro wo kujya iwabo wa Brenda atarahagera dore ko na mama Brenda yari yavuye mu bitaro.Bagezeyo basanga uwo Brenda yitaga papa we yamaze kubwira mama Brenda uko umukobwa we yigize, nabo bavuga icyari kibazanye Brian ababwira ko yabengutse umukobwa wabo barabyishimira cyane maze batega ikirori cyo gutungura Brenda.

N’umuryango w’umugabo wa mbere wa mama Brenda wari aho bariyunga nuko ibyari mu mwijima bijya mu mucyo. Ntibyatinze ikirori cyarateguwe Brenda yaje asanga ibintu byose byatunganye icyari gisigaye kwari ukubwizwa ukuri kwa buri kimwe.

Nuko Brian afata ijambo ngo agire icyo abwira Brenda, yamubwiye byose maze Brenda amwemerera kuzamubera umufasha anamushimira ibyo yamukoreye mu mbaga yari aho.Nguko uko iby’iyo miryango byagenze. Kubabarira no gusaba imbabazi byababereye inkingi ikomeye.

End…

Mwarakoze gukurikirana iyi nkuru.

 

 

You may also like

Leave a Comment