Home Amakuru y'ibanze France :3biciwe mu rusengero; musenyeri yamaganye ‘ibikorwa by’ubunyamaswa

France :3biciwe mu rusengero; musenyeri yamaganye ‘ibikorwa by’ubunyamaswa

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Abayobozi b’Abafaransa bavuga ko umugabo ufite icyuma yateye abakristu batatu mu rusengero mu gitondo cyo kuwa kane.

Uyu mugabo wakase  umutwe umwe mu bahohotewe ,akata umuhogo w’undi . ibi byabaye mu gihe bitabiriye Misa muri Notre Dame Basilica ya Nice. Uwa gatatu yaratorotse apfa azize ibikomere , nk’uko Arena Gatolika yabitangaje. Abahohotewe ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 70, sacristan w’itorero n’undi mugore umwe.

Amashusho yaturutse imbere muri basilika yerekana intebe zinyanyagiye . Polisi yarashe ukekwaho icyaha, hanyuma imuha ubuvuzi. Ndetse no mu anestheque, yakomeje agira ati: “Allahu Akbar”, Umuyobozi w’akarere ka Nice Christian Estrosi yatangarije Radio France Internationale. Ko Umuyobozi w’akarere yise icyo gitero “Islamo-fashiste.”

Nk’uko BBC ibitangaza ngo ukekwaho icyaha ni Brahim Aioussaoi w’imyaka 21 ukomoka muri Tuniziya. Mbere yo kugera mu Bufaransa muri uku kwezi, yari yageze ku kirwa cya Lampedusa cyo mu Butaliyani muri Nzeri.

Umwepiskopi wa Nice, Monsignor André Marceau, yavuze ko ubu amatorero yose yo muri uyu mujyi yafunzwe . Mu magambo ye, Marceau yagize ati:“Umwuka w’imbabazi za Kristo utsinde ibyo bikorwa by’ubugome.”

You may also like

Leave a Comment