Home Amakuru y'ibanze Gaby Kamanzi yamenyesheje abakunzi be iby’uruzinduko yagiyemo muri Côte d’Ivoire

Gaby Kamanzi yamenyesheje abakunzi be iby’uruzinduko yagiyemo muri Côte d’Ivoire

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Nkuko yabigaragaje abinyujije kurukuta rwa Instagram  akoresheje uburyo bw’amashusho Gaby Irene Kamanzi yamenyesheje  abamukurikira  ko ari mu gihugu cya Côte d’Ivoire. Iyi video iri mururimi rw’icyongereza , aho yavugaga ko  yageze muri Côte d’Ivoire amahoro ,akaba yatangaje ko hari ubushyuhe bwinshi , Gaby kandi akaba yakomeje atangaza ko ari hariya akora ibiganiro bitandukanye ariko ko atazahatinda .

Muri aya amashusho yafashe ari muri mu cyumba (Studio) televiziyo yitwa LMTV,akaba ari igitangazamakuru cya Gikristo . Yavuze kandi ko ” agiye kuhakorera ibiganiro bitandukanye . Akaba yagaragazaga akanyamuneza , bigaragarira ijisho ko yishimiye uru rugendo

Abamukurikira bamugaragarije ko bishimiye urugendo rwe bamwifuriza , urugendo rwiza . Uyu muramyi Gaby Kamanzi akaba atatangaje igihe nyirizina azagarukiraho , Gusa amwe mu makuru agera ku Isezerno.com niko avuga ko ashobora gukorana indirimbo nabandi bahanzi bahariya muri Côte d’Ivoire , ariko akaba bikiri ibanga.

 

 

You may also like

Leave a Comment