Home Amakuru y'ibanze Gatsibo: Abanyeshuri bo mu kigo cya Gakoni Adventist College bakoze imyigaragambyo

Gatsibo: Abanyeshuri bo mu kigo cya Gakoni Adventist College bakoze imyigaragambyo

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abanyeshuri biga mu kigo cy’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi(Gakoni Adventist college), giherereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi, bakoze imyigaragambyo.

Amakuru agera ku Isezerano.com avuga ko iyi myigaragambyo yabaye ku wa gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, itewe n’uko hari umwe mu banyeshuri baturutse mu nkambi ya Nyabiheke wirukanwe, bigatuma abandi baturukanyeyo bigaragambya, ndetse bangiza byinshi birimo ibikoresho by’ikigo. Amakuru kandi avuga ko imyigaragambyo yafashe indi ntera kuri uyu  wambere tariki ya 08 Gashyantare 2021.

Nyuma y’uko bakoze ibi, aba banyeshuri bose baturutse muri iyo nkambi burijwe imodoka basubizwayo, hanyuma ubuyobozi buganiriza abandi banyeshuri.

Inkuru turacyayikurikirana…

You may also like

Leave a Comment