Home Amakuru y'ibanze Ghana: Korankye Ankrah intumwa nkuru y’itorero Royal House chapel Yapfukamye Imbere ya Imam mukuru amusaba imbabazi.

Ghana: Korankye Ankrah intumwa nkuru y’itorero Royal House chapel Yapfukamye Imbere ya Imam mukuru amusaba imbabazi.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Nkuko tubikesha urubuga rwa ghanaweb intumwa nkuru y’itorero Royal House chapel muri Ghana, Sam Korankye Ankrah, yasabye imbabazi Imam Sheikh mukuru Dr. Osmanu Nuhu Sharubutu  kubw’ubuhanuzi bumwerekeyeho buherutse kuvugwa na Reverand Isaac Owusu Bempah.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike havugwa ubushyamirane hagati y’urubyiruko rw’ abayoboke b’idini ya Islam yo muri Ghana n’itorero Royal House Chapel kuva mu ijoro ribanziriza bonane, ubwo umushumba Bempah yahanuraga ko Imam Sharubutu azapfa muri uyu mwaka wa 2019 arashwe.

Ubwo yatangaga ikibwiriza gitangira umwaka kuri iki cyumweru, intumwa Sam Korankye Ankrah yarapfukamye, asaba imbabazi Imam Sharubutu mu izina ry’imiryango ya gikristu yose yo muri Ghana kubw’ubu buhanuzi yise bw’ibibi bwahanuwe na mugenzi we Bempah.

Korankye yavuze ko we uko abyumva, ubuhanuzi bw’urupfu buvugwa n’abiyita abahanuzi butagomba kwitabwaho kuko ijambo ry’Imana ridateza ubwoba mu bantu.

Mu magambo ye, Sam Korankye Ankrah yagize ati, “Twebwe muri Royal House Chapel n’abayobozi b’imiryango ya gikristu yose muri Ghana, twifuza gusaba imbabazi Imam mukuru”.

“Wakoreye abayisilamu bose ibyo ushinzwe neza kandi mu gihe cyawe habaye Amahoro hagati y’abakristo n’ abayisilamu muri iki gihugu. Kandi ku myaka yawe ikabakaba 100, nubaha imvi zawe n’ubwenge bwawe bwinshi. Nyamuneka tubabarire, nk’abantu turakosa.”

Iyi ntumwa ya Royal House Chapel yizera ko biramutse binabaye ko Imam mukuru apfa yaba ari ukubera ko ashaje, bitaba bishingiye ku buhanuzi bwa Rev. Bempah.

Yongeyeho kandi ko nta kintu na kimwe kizatuma we n’indi miryango ya gikristu y’ukuri baha intebe ibivugwa n’aba bahanuzi b’umwijima.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment