Home Amakuru y'ibanze Ghana: Pasiteri yasanganwe Imirambo y’Abana babiri mu modoka

Ghana: Pasiteri yasanganwe Imirambo y’Abana babiri mu modoka

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Mugihugu cya Ghana umupasiteri  Evans K. Oppong  ufatwa nk’umuhanuzi akaba n’umuvugabutumwa yasanganywe imirambo y’abana babiri bari bari  inyuma  mumodoka, aba bana bari baraburiwe irengero ubwo bajyaga gusenga murusengero rw’uyu mu pasiteri.

Muri aba bana hari harimo uw’imyaka 2 n’indi 3, ibi bikaba  byabereye i Fawode muri Komine ya Kwabre y’Iburasirazuba bw’akarere ka Ashanti, ubwo imodoka ya pasiteri yariri kurusengero ndetse nawe ayicayemo bakaza gusangamo imirambo yaba bana umwe witwa Yiedie Boadu Boakye n’undi Emmanuel Ahoto.

Nkuko umubyeyi w’umwana umwe Eric Baakye yabitangarije Elisha Adarkwah wa Kumasi FM, yavuzeko agihamagarwa akabwirwa ko umwana we yabuze yahise yihutira kujya ahabereye ubwo bwicanyi murusengero ndetse agahita abimenyesha polisi yo muri iki gihugu  ngo ibikurikirane.

Ubwo zatangiraga gushakisha aba bana, inzego z’umutekano zabasanze muri iyi modoka ya Pasiteri bari inyuma ahashyirwa imizigo hazwi nko muri Boot mu ndimi z’Amahanga ndetse nawe ayicayemo, ahita atabwa muri yombi.

You may also like

Leave a Comment