Home Amakuru y'ibanze Gisagara ADEPR-Save: Korali Amahoro bari mu byishimo by’abaririmbyi babo bagiye kurushingana.

Gisagara ADEPR-Save: Korali Amahoro bari mu byishimo by’abaririmbyi babo bagiye kurushingana.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Chorale Amahoro ikorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Save mu itorero ry’akarere ka Gisagara, kuri ubu bari mu byishimo by’abaririmbyi babo Umuhoza Chantal na Byukusenge Jonas bitegura kurushingana ku italiki ya 20/07/2019.

Umuhoza Chantal na Byukusenge Jonas, urukundo rwabo rumaze igihe kuko batangiye gukundana mu mwaka 2014.

Ubwo bari bavuye gusezerana ku biro by’umurenge wa Save. Umuhoza Chantal yagize ati:” Ndashimira Imana, yampaye umufasha unkunda  by’ukuri. Twizeye ko iyatangize umurimo, izanawukomeza ikadukorera ubukwe bwiza.”

Naho Byukusenge Jonas we yavuze ko gukundana kwabo, ari Imana yabikoze.

Yagize ati:”  Twakoranaga umurimo w’Imana mukunda, ariko nkabona nta tinyuka kubimubwira, ariko Imana iraduhuza none tuvuye gusezerana mu biro by’umurenge.”

Perezida wa Chorale Amahoro Sempiga Sylvain, yabwiye ikinyamakuru isezerano.com  ko bashimira Imana cyane kuba yarabafashije kurera neza, yaba ku buryo bw’umuriri n’umwuka Jonas na Chantal.

Yagize ati:” Imana ihabwe icyubahiro1 ubu ni ibyishimo muri Chorale yacu, ku bw’urukundo rw’abana bacu bagiye gushyigirwa.”

Bimwe mu bikorwa iyi Chorale Amahoro 

Chorale Amahoro ifite album 3 z’indirimbo, zirimo 1 ifite amashusho yitiriwe indirimbo yabo “Ingoma yawe” bashyize hanze mu mpera z’umwaka ushize wa 2018.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, iyi korali yakoze igitaramo gikomeye ku kicaro cya paruwasi i Save, mu kwezi kwa kane ifasha umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, ndetse mu kwezi kwa 5, ikora urugendo rw’ivugabutumwa yakoreye mu karere ka Kamonyi, muri Paruwasi ya Runda.

Korali Amahoro yashinzwe mu mwaka 1998, ifite abaririmbyi 38. Kuri ubu ifite abaririmbyi 74.

 

 

.

 

 

You may also like

Leave a Comment