Home Amakuru y'ibanze GOSPEL na COVID : 2020 umwaka wagaragaje byinshi muri Gospel ,Menya ibyawuranze

GOSPEL na COVID : 2020 umwaka wagaragaje byinshi muri Gospel ,Menya ibyawuranze

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Akenshi na kenshi iyo umwaka utangiye usanga buri umwe afite inzozi cyangwa ibikorwa yifuza gukora mu mwaka aba agiye gutangira ariko ahanini abiteganya ashingiye kubyo aba yaragezeho cyangwa atarabashije kugeraho mu mwaka uba urangiye , bityo bigatuma afata izindi ngamba .

Niyo mpamvu ikinyamakuru www.Isezerano.com twifuje  kubakusanyiriza  hamwe ibikorwa mu nshamake byaranze umwaka wa 2020 . Ubu sanzwe umwaka wa 2020 ni umwaka wari utegerejwe cyane n’abantu batandukanye , dore ko yari viziyo (Vision) y’Igihugu cy’u Rwanda . Ariko reka Isezerano.com igaruke cyane mu iyobokamana muri rusange , mu ntangiriro ry’umwaka wa 2020.

Ni umwaka watangiye neza cyane kuruhande rw’umuziki ,ariko kurundi ruhande ku matorero amwe na mwe ntibyari byifashe neza kuko harabo umwaka watangiye barafungiwe insengero kuko zitari zuzuje ibisabwa .

Kuruhande rw’Itorero

Uyu mwaka wa 2020 waje usanga hari insengero zigifunze . Ibi byabaye nyuma yuko wasangaga mu mujyi wa Kigali hari aho usanga  insengero zikurikiranye  ,  rimwe na rimwe ugasanga basakurikza abaturage kubera gukoresha ibyuma ndangururamajwi bisakuza.Zimwe mu nsengero zahise zubahiriza ibyo zasabwaga zigahita zifungurirwa imiryango, gusa izindi zananiwe kubyubahiriza zihitamo kwihuza n’izitarafunzwe. Ariko umubare munini umwaka wa 2020 wasanze bataremererwa gufungura.

Photo Ububiko

Kuruhande rw’ibitaramo

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi niwe watangiranye umwaka wa 2020 imbaraga nyinshi dore ko yabimburiye abandi bahanzi ba Gospel gutegura igitaramo cyari  gikomeye.

Tariki 02/02/2020 ni bwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo. Ni igitaramo yise [Israel Mbonyi live in concert Huye] yateguye ku giti cye .Cyabereye mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye [Huye UR-Campus Auditorium] kuva saa cyenda z’amanwa kugeza saa mbiri z’ijoro. Akaba aribwombere yahakoreye igitaramo.

Hakurikiyeho igitaramo cyiswe “Mpa Amavuta Live Concert” cyabereye  muri Kigali Arena ku wa 1 Werurwe 2020. James na Daniella bakaba baragiteguye bagamije kumurika album yabo ya mbere bise “Mpa Amavuta’’ yari iriho indirimbo umunani.

Bafatanyije nabahanzi batandukanye harimo na ndi ma –couple azwi cyane mu muziki wo kuramya Imana arimo iya Ben na Chance,  Papi Clever na Ingabire Dorcas, Maya na Fabrice na Amanda Fung na Kavutse Olivier babarizwa muri Beauty for Ashes, umudamu wa Kavutse akaba atarabashije kuhaboneka kuko yari yibarutse umwana atari mu Rwanda .Prosper Nkomezi , René Patrick, Ndayisenga Esron  na Gaby Kamanzi.

Abitabiriye icyo gitaramo baranyuzwe karahava kubera ubuhanga bwagaragaye mo , ndetse n’imitegurire myiza yaharanzwe .

Gusa ntabwo bamwe basekewe n’amahirwe kuko icyorezo twumvaga mu mahanga nta muntu wibwiraga ko cyagera mu Rwanda kuko benshi bumvaga ari indwara ya bashinwa gusa .

Ibi byaje bishimangirwa  itangazo ryasohotse  rya minisiteri y’ubuzima rivuga ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wanduye icyorezo cya coronavirus ko ari umuturage w’umuhinde wageze mu Rwanda ku taliki ya 8 Werurwe 2020.

Taliki 21 Werurwe 2020 hasohotse itangazo rya Edourd Ngirente , Ministiri w’intebe w’u Rwanda ryavugaga ko harebwe uko iyi ndwara ihagaze ku isi n’uko mu bindi bihugu byagenze ari ngombwa ko hafatwa ingamba ziruseho mu kwirinda ko iyi ndwara ikomeze gukwirakwira . umujyi wa Kigali nawo usohora itangazo rihagariko ibikorwa byose by’imyidagaduro . Bityo byahise bigira ingaruka kubitaramo byari bikurikiyeho .

Mubitaramo twavuga harimo icyari cyateguwe na Gentil Misigaro uba muri Canada, Adrien Misigaro n’abandi baramyi babana muri Amerika bari bamaze iminsi i Kigali ndetse imyiteguro yose yari yararangiye, kuko n’icyumba cyari kuberamo cyari cyateguwe. Igitaramo Each One Reach One cyari  giteganyijwe kuba ku taliki 08 Werurwe 2020 cyari kubera mu nyubako ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

Igitaramo cyiswe Each One Reach One Gintil Misigaro yahisemo kugikora binyuze muburyo bwa internet. Nyuma yacyo ahita atangira igikorwa cy’ ubukangurambaga bwo  gukusanya amafranga yo kuziba icyuho, gusa abantu ntibabivuzeho rumwe kuko batiyumvishaga uko bikwiye gukorwa.

Sibyo gusa byahagaritswe kuko haranzwe nibindi bitaramo byagiye bitegurwa bitabashije gukorwa hirya no hino mu gihugu .

Nk’ibisanzwe Chorale de Kigali imaze kumenyereza abakunzi bayo ko kuri Noheli ibaha kuryo heryoherwa kw’igitaramo , inabifuriza umwaka mushya muhire. Igitaramo ngarukamwaka cyitwa Christmas Carols Concert, cyari giteganyijwe kuba  itariki 19 Ukuboza 2020 muri Kigali Arena i Remera mu Mujyi wa Kigali. Nacyo cyarahagaze gusa bahitamo kugi kora nta bantu baje kukireba kinyura kuri televiziyo y’Igihugu . niko byagendekeye ni itsinda rya Alarm Ministries nabo baririmbye ntabantu bari muri Kigali Arena.

Kandi na Gisele Pricious nawe yakoze igitaramo yise Christmas Celebration Festival , yafatanyijemo n’abahanzi batandukanye harimo nka Aline Gahongayire , Gabby Kamanzi , The Anointed Band .taliki 26 /12/2020.

Reka tugane mu Itorero ry’Umwuka .Hagiye havugwa gushyamirana ndetse na munyangire mu itorero rya Adepr ya hano mu Rwanda ,ugasanga inzego zimwe zirakurikiranwa mubuyobozi , yewe munyangire yo yavuzaga ubuhuha .

Uyu mwaka rero habayemo impinduka zikomeye cyane , taliki 2 Ukwakira 2020 hagaragaye ibaruwa y’ Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR  yashizweho umukono Dr Kaitesi Usta.

ADEPR imaze imyaka isaga 80  ikorera mu Rwanda, benshi banyuze muri iri torero  ubu bamwe bafite amatorero bashumbye .

Iri torero ry’Umwuka Wera, ADEPR ryanyuze mu bihe bikomeye ariko abayisengeramo bagahagarara Gitwali  , abakristo baryo barisengera .Doreko Kristo yavuze ko agiye kubaka itorero n’amarembo y’ikuzimu atazabasha .

Akenshi wasangaga ibibazo byabo bihera mu gikari ariko umwotsi ukanga ukagaragara hanze . byityo uyu mwaka uza ari simusiga RGB yinjira. Inzego zakuweho ni  Komite Nyobozi, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nkemurampaka n’Inteko rusange,

Mu rwego rwo gushaka umuti urambye wo gukemura ikibazo cya ADEPR, hashyizweho Komite iyobora ADEPR mu gihe k’inzibacyuho igizwe n’abantu batanu (5) Pasiteri Ndayizeye Isaie yagizwe umuyobozi wa komite y’inzubacyuho akaba anahagarariye umuryango wa ADEPR mu rwego rw’amategeko.

lyi komite ifite igihe kingana n’amezi 12 uhereye kuwa 08/10/2020 gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.

Ikaba ifite inshingano z’ingenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’ imikorere n’imikoranire muri ADEPR,  no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

N’ubwo uyu mwaka waranzwe na Coronavirus yatumye habaho imyanzuro itandukanye , yagize ingaruka zikomeye cyane mubikorwa by’iyobokamana hano mu Rwanda .

Nkuko bigaragara nta kintu kigira ingaruka mbi gusa niyo cyaba ari ikibi,  ahanini usanga hari amasomo abantu bakuramo .

Ese ni iki Coronavirus yishe mu muziki uramya Imana?

Ingaruka z’icyorezo cya coronavirus ziri kugaragara ku buzima n’imibereho bwite y’abaririmbyi ndetse n’abategura ibitaramo bya Gospel , dore ko wasangaga amatsinda atandukanye mu mwaka yarashyiraga hanze imizingo yabo , bityo bikabafasha kongera umutungo wabo , yewe sibo gusa kuko nabaririmbyi ku giti cyabo wasangaga mu gihe bakora indirimbo zigakurwa  barateguraga ibitaramo .

Bityo bakabasha kugaruza amafaranga batanze batunganya izo ndirimbo . kuruhande rwabategura ibitaramo nabo baguye mubihombo cyane kuko bamwe niho bakuraga amaramuko . Kandi wasangaga biha akazi urubyiruko rugacuruza amatike mu gihe cy’igitaramo .

Ni iki Coronavirus yangize kuruhande rw’Itorero ?

Abakrito benshi batakaje ukwizera , bamwe bakamutsemo kugira inyota y’ijambo ry’Imana cyane cyane abari ibibondo mu gakiza ndashaka kuvuga abakiri abana mu mwuka . Ukwizera kwabamwe kwarakamye kubera kuba mu bigeragezo .

Abandi ahanini wasangaga bashaka ubuhungiro mu itorero babuze aho bahungira bityo Ibirura birabarya ubu bararambaraye .

Ni iki Coronavirusi yigishije kubahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana?

Akenshi iyo urebye usanga umubare wabahanzi bakoreshaga imbuga nkoranya mbaga bari mbarwa , yewe wasangaga bamwe batazi kuba bashyira indirimbo zabo kuri channel yabo youtube , ariko benshi kuko nta gisubizo bari bafite batangiye kwirwanaho. Barabyiga karahava kuko bari babonye ko ntayindi nzira .

Bamwe bagerageje kumenye uko begera abakunzi babo no kubahaza mubyo babifuzaho .

Yahaye umwanya abahanzi bakiri bato babasha kwita ku mpano zabo barakoze karahava , buri wese akagaragaza ibyo abashije .

Ni iki Coronavirus yigishije abakristo ndetse n’Itorero ?

Amatorero yamenye akamaro kimbuga nkoranyambaga , basobanukirwa ko umubare mu nini ushobora kwigishwa kandi bidasabye ko baza mu rusengero .

Ikindi bamwe mubakristo babaye ingingo zabagenzi babo , kuburyo wasanga bitanaho muburyo bw’umubiri, basangira ibyo kurya . ahanini hari bamwe batangariye urukundo icyo aricyo.

Abandi bazinutswe ijambo abakristo , kubera imbuto berewe , aho wasangaga umuntu ntakintu afite cyo kurya ariko ugasanga nta muntu ubyitayeho , bityo bikabasitaza. Abahanuzi bibinyoma baragabanutse cyane kuko batabashaga kubona abo babeshya , cyane cyane ko babikora bashaka indonke .

Ni iki coronavirus yangije ku biganiro bya gikristo ndetse na n’imbuga nkoranyambaga zanyuzwagaho amakuru y’iyobokamana?

Muri rusange  coronavirus itaragera mu Rwanda wasanga hari imbuga nyinshi zitangaza amakuru y’iyobokamana, ariko wakwibaza uti zagiyehe?

Ibyo byose byatumye Website zimwe na zimwe zifunga imiryango , kuburyo kuzibona bigoye  ,abandi zikabaho ariko nta nkuru wabonaho nimwe nshashya , bityo abasomyi bakabura inkuru . Yewe urebye neza wasanga wesite waruzi zimwe zidahari .

Gusa kurundi ruhande wakwishimira cyane ibitangazamakuru bya Broadcasting byatanze umwanya uhagije, ibikorwa by’abahanzi binyuzwaho kenshi , doreko ibiganiro bitandukanye binyuraho ibikorwa by’iyobokamana bitahagaze .

Reka twizere ko uyu mwaka wa 2021 , uzaba umwaka wo kongera kubona ibyo inzige zariye .

Shalom

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment