Home Amakuru y'ibanze GS REGA CATHOLIQUE NYABIHU-BIGOGWE Umunyeshuri yari yivuganye umwarimu we

GS REGA CATHOLIQUE NYABIHU-BIGOGWE Umunyeshuri yari yivuganye umwarimu we

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Mu karere ka Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba mu kigo cy’amashuri cya GS REGA CATHOLIQUE NYABIHU-BIGOGWE ,umwana w’umunyeshuri muri icyo kigo yari yivuganye umwarimu we.

Iki gikorwa cyo gutera ibuye umwarimu we cyabaye ejo taliki 4 /06/2021.Mu kiganiro umuyobozi w’ishuri cya GS REGA  bwana Uwimana Jean Marie Vianne yahaye ikinyamakuru isezerano .com muri iki gitondo ,  ku murongo wa telefone yagize ati: “ icyo kibazo cyarabaye ,byabaye nagiye mu nama ariko ndimo kugikurikirana kugirango menye neza icyabiteye, kugirango umunyeshuri atinyuke umwarimu we .

Yakomeje avuga ko ari igikorwa cyakozwe n’abanyeshuri batatu , bateye amabuye mu ishuri , rimwe rifata umwarimu wabo .

Mu gihe yarabajijwe igihano cyahabwa abanyeshuri mu gihe icyaha cyabahama ,ayavuze ko  bagomba kubigeza mu rwego rubishinzwe , kuwariwe wese waba yaragize uruhare .

Yongeraho ko imyitwarire yabo banyeshuri itari myiza , dore ko bari barananiranye mu kigo .

Ubusanzwe ibigo byabihaye Imana ntibakunda kwemera ko umunyeshuri ukoze amakosa aguma mu kigo , arirukanwa , bishobora kuba muri bimwe bishobora guhabwa abo banyeshuri .

 

You may also like

Leave a Comment