Home Amakuru y'ibanze Gusezerana mu murenge gusa si icyaha, ahubwo kwica gahunda y’itorero nicyo cyaha-Dr.Canon Antoine Rutayisire

Gusezerana mu murenge gusa si icyaha, ahubwo kwica gahunda y’itorero nicyo cyaha-Dr.Canon Antoine Rutayisire

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Dr. Canon Antoine Rutayisire umenyerewe cyane mu ivugabutumwa mu gihugu cyacu cy’u Rwanda avuga ko kuba hari abantu bari gusezerana mu murenge bagahita babana batagiye gusezerana mu rusengero nta cyaha baba bakoze.

Ibi yabitangaje mu kiganiro cya Gospel talent show gica kuri Radio Flash ku cyumweru mu gitondo tariki 31 Gicurasi 2020.

Gusa Dr. Canon Antoine Rutayisire akomeza abisobanura agira ati” ibyaha biba muri categories 2 (ibyiciro 2), hari icyaha cyo kwica itegeko Imana yashizeho icyo ugikoze ntacyo aba akoze kuko ngo nta na hamwe muri bibiliya handitse uburyo ubukwe bugomba kubamo”.

Anongeraho ko nta hantu muri bibiliya hagaragara abantu bari gusezerana mu rusengero, ari nayo mpamvu muri iki gihe uwashaka yatumira Pasitoro we akabasezeranya bakiri ku murenge.

Akomeza agira ati “category ya 2 yo gukora icyaha ni ukwica gahunda y’itorero kandi itorero ryashizeho gahunda yo gusezerana. Ubwo rero uwishe gahunda y’itorero aba akosheje kuko ubikoze nta gahunda yihutirwa afite aba ashyuhagujwe.”

Dr. Canon Antoine Rutayisire akomeza avuga ko abateganya kurushinga muri ibi bihe bya COVID-19 ko bakwihangana ibintu bigasubira mu buryo bakabona bagakora imihango yose y’ubukwe yuzuye, aho kuyikora ibice.

Gusa nanone avuga ko ku bantu bafite gahunda zihutirwa zirimo nk’abasirikare, n’abapolisi bajya mu butumwa, ko mu gihe bo bajya mu murenge abona ntacyo bitwaye. Ariko nanone yongeraho ko nabo bashatse batumira Pastor akabasezeranya bakiva mu murenge ubundi ibintu byabo bikaba byuzuye neza.

Rutayisire yakomeje akangurira abantu ko no mubuzima busanzwe atari ubwa corona bajya bakora ubukwe batagombye gusesagura bakajya mu murenge bagakomereza kwa pasiteri bidasabye ko batumiza imbaga nyamwinshi , kuko abibona nko husesagura.

Abantu benshi batandukanye bemera ko gusezerana ku murenga ntujye gusezerana mu rusengero ntacyo bitwaye by’umwihariko muri iki gihe cya Coronavirus.

kuwa mbere tariki 4 Gicurasi 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yongeye gufungura imirimo na gahunda zimwe na zimwe zari zarahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Muri gahunda zasubukuwe harimo no gusezerana mu murenge ku bifuza gushyinga urugo.

You may also like

Leave a Comment