Home Mu Mahanga Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abasenga bavuga ko mu byumweru 4 bishize batigeze bareba serivisi iyo ari yo yose kuri interineti

Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abasenga bavuga ko mu byumweru 4 bishize batigeze bareba serivisi iyo ari yo yose kuri interineti

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Nk’uko ubushakashatsi buheruka bubigaragaza, hafi kimwe cya kabiri cy’abayoboke b’itorero ntibigeze bareba serivisi kuri interineti mu byumweru 4 bishize, 40% bonyine ni bo bavuga ko bagiye bareba serivisi zituruka mu itorero ryabo risanzwe.

Amakuru mashya yaturutse mu itsinda rya Barna yagaragaye ku rubuga rwa interineti yanditswe na Carey Nieuwhof wahoze ari umunyamategeko akaba n’umupasitoro washinze Itorero rya Connexus riherereye Ontario, muri Kanada.

Muri iyi nyandiko, Nieuwhof yavuze ko 48% by’abasenga bavuga ko mu byumweru 4 bishize batigeze bareba gahunda z’itorero iryo ari ryo ryose kuri interineti.

Nieuwhof yavuze ko munsi ya kimwe cya kabiri cy’abandi 52% basigaye bakurikiranye gahunda z’itorero kuri interineti, bakaba barakurikiranaga umurimo w’itorero ryabo, mu gihe 23%” bavuga ko bayobotse gahunda z’andi matorero kuri interineti.

Mu gihe kandi bamwe mu bayobozi b’amatorero basabye ko amatorero yemererwa gufungura inyubako zabo kugira ngo yongere atangire imirimo y’ivugabutumwa.

Nieuwhof yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bose badateganya kwihutira gusubira mu nsengero.

Nieuwhof yagize ati: “Nubwo bazagerageza gukingura imiryango no kwizera ko abantu bose bazagaruka, amakuru ahari yerekana ko bidashoboka.” Kuko kubahiriza gusiga intera hagati y’umuntu n’undi mu nsengero biragoranye.

Nieuwhof yagize icyo avuga ku makuru yasohotse ku rubuga rwa “Gloo” avuye mu bayobozi b’amatorero ibihumbi n’ibihumbi yerekana ko hari ubwumvikane buke ku bijyanye n’igihe guteranira mu ruhame bizongera kubera.

21.5% gusa by’abapasitori bavuze ko kuba hari ikigero cy’abaturage banduye coronavirus usobanura ko ari igihe cyiza kuri bo cyo kongera gufungura serivisi.

Abagera kuri 17% bavuze ko intera hagati y’abantu no kuguma mu rugo bivanyweho aribwo basubira mu nsengero.

Abandi 8% bavuze ko gufungura resitora zaho byaba ari ikimenyetso cyiza cyo gufungura insengero.

Umubare muto w’abapasitori bavuze ko bifuza mbere na mbere kubona ibizamini biboneka ku bwinshi, gufungura amashuri, cyangwa urukingo mbere yuko bakora serivisi zabo bwite.

Iyi nkuru dukesha Christian post ikomeza ivuga ko abagera kuri 15% bavuga ko inzitizi zose ziterwa na Coronavirus zivuyeho ari bwo bakongera gufungura insengero, mu gihe abandi 10% bavuze ko batazi neza igihe bazakingurira insengero.

Nieuwhof akomeza avuga ko abantu bagomba gukomeza kwihanganira kutajya mu nsengero muri iki gihe ahubwo bagakomeza gusenga biciye mu buryo bw’ikoranabuhanga (through internet), no kuri televiziyo na radiyo.

Nieuwhof ati: “Nzi ko hari abantu benshi batemera gusengera kuri internet, ariko ni ubupfu kwirengagiza ko kuri internet abantu bahuza byoroshye kandi kuruta uko babikora ku giti cyabo cyangwa mu nsengero, nkuko ubushakashatsi bwa Stanford bwabyerekanye.

Nieuwhof asoza avuga ko gusubiza itorero rya digitale mu nsengero mu buryo bwihuse Coronavirus itaragabanya ubukana ari ukwirengagiza amahirwe akomeye itorero rifite muri iki gihe.

You may also like

Leave a Comment