Home Ibitaramo Hari indirimbo y’amashusho nteganya gukora mbere y’uko nkora konseri-Umuhanzi Nkomezi Prosper

Hari indirimbo y’amashusho nteganya gukora mbere y’uko nkora konseri-Umuhanzi Nkomezi Prosper

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo  zihimbaza Imana Nkomezi Prosper,wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Sinzahwema” izwi nka Amamara, atangaje ko hari indirimbo y’amashusho (video) ateganya gukora mbere ya konseri.

Ibi umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Nkomezi Prosper  abivuze kuri uyu wa kabiri taliki ya 05 Gashyantare,ni mu gihe abahanzi batandukanye mu ntangiriro z’umwaka usanga bashyira ahagaragara imigambi y’ibyo bazakora mu gihe cy’umwaka wose.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com,yavuze ko muri iyi minsi ahugiye cyane mu gutegura konseri azamenyesha abantu  vuba aha igihe izabera n’ibindi byinshi bijyanye nayo.

Yagize ati:”mpugiye cyane  mu gutegura konseri gusa italiki n’izina rya konseri(concert) nzabibamenyesha vuba aha.Hari n’indi videwo y’indirimbo nteganya gukora vuba mbere ya konseri,ibindi bikorwa nabyo tuzagenda tubibamenyesha”.

Nkomezi Prosper yatangiye umuziki muri 2014 aririmba mu itsinda Real Testimony icyo gihe yitwaga Horeb Ministies, ariko indirimbo ye ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye ijya hanze mu mwaka wa 2017.Ubu amaze gusohora indirimbo zigera ku munani  harimo nka: ‘Sinzahwema’ izwi na benshi nka ‘Amamara’, Usiogope, na ‘Humura’.

You may also like

Leave a Comment