Home Amakuru y'ibanze Hatangijwe iperereza ku kuntu konti ya Instagram ya Papa Francis yakunze ifoto y’umunyamideli ya mbaye atikwijwe

Hatangijwe iperereza ku kuntu konti ya Instagram ya Papa Francis yakunze ifoto y’umunyamideli ya mbaye atikwijwe

by Ali Gilbert Dunia

Ibiro bikuru bya Kiliziya Gatolika ku isi byavuze ko birimo gukora iperereza ku kuntu konti ya Instagram izwi ko ari iya Papa Francis “yakunze” (like) ifoto y’umunyamideli wo muri Brazil wari wambaye atikwije.

Ntibiramenyekana igihe iyo konti ya Papa yakunze  iyo foto ya Natalia Garibotto, wari wambaye ku gice cyo hejuru umwambaro w’ishuri. Ku wa gatanu ushize ni bwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kubitangaza, mbere yuko iyo konti ya Instagram “ireka gukunda” (unlike) iyo foto.

Amakuru avuga ko abategetsi b’i Vatican ubu barimo gukora iperereza ku kuntu ibi byabaye kuri konti ya Papa.Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru kwa Papa byabwiye BBC ko “icyo tuzi ni uko iyo ‘like’ itavuye kwa Papa”.

Vatican yongeyeho ko irimo gukorana n’urubuga rwa Instagram ngo hamenyekane aho iyo ‘like’ yaturutse. Konti ya Instagram ya Papa Francis, ikoresha izina franciscus, ikurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 7,4 ku isi.

Abantu bari bugufi y’ibiro bya Vatican bishinzwe gutangaza amakuru, ku wa kabiri babwiye urubuga rw’amakuru Catholic News Agency ko konti z’imbuga nkoranyambaga za Papa “zikoreshwa n’itsinda ry’abakozi”, kandi ko ubu hatangiye iperereza.

Natalia – nyir’iyo foto “yakunzwe” unatangaza ibiganiro ku rubuga Twitch rwo kuri internet rw’imikino itandukanye – yabwiye umwe mu bamukurikira kuri Instagram ko “ashimishijwe” n’iyo ‘like’ kuko akunda gusenga.

Yanditse kuri Twitter ati: “Nibura ngiye mu ijuru”.

 

You may also like

Leave a Comment