Home Amakuru y'ibanze I GICUMBI : Umukecuru Mukashyaka arasaba ko yahabwa ubutabera , kuko ubuyobozi bwakingiye ikibaba umugabo wasambanyije umwana we

I GICUMBI : Umukecuru Mukashyaka arasaba ko yahabwa ubutabera , kuko ubuyobozi bwakingiye ikibaba umugabo wasambanyije umwana we

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Mukashyaka Eugenie ni umuturage wo mu karere ka Gicumbi , Umurenge wa Nyamiyaga, akagali ka Karambo , umudugudu wa Gaseke  ,umubyeyi w’ uwitwa Mvukiyehe Francine wafashwe kungufu n’umugabo basenganaga  mu itorero rya ADEPR , mu mwaka mu mwaka 2012 yigaga mu mwaka wa gatatu. Yakorewe ihohoterwa afite imyaka 14 y’amavuko doreko yavutse mu mwaka 1998.

Uyu mubyeyi akaba yarashenguwe n’uko umwana we atigeze ahabwa ubutabera , doreko yajyanye ikirego ahashoboka hose ariko ntarenganurwe .

Mu gihe yaganirana n’ikinyamakuru Isezerano.com, yagize ati “umuturanyi wanjye yagize ikibazo kuko yari kunda ,antira umwana wanjye w’umukobwa , kugirango amusigaranire umwana nawe abashe kujya kubyarira I Byumba , nuko umugabo wuwo mugore nawe witwa  [Benimana Sipirisiye]  mu gihe yaragejeje umugore we kumuhanda aragaruka bararyamana (amufata kungufu ) amutera inda .

Ariko muri icyo gihe nkaba naramubwiraga ngo ansubize umwana wanjye akabyanga ,hashize igihe  nibwo namenye ko umwana wanjye atwite ariko nkaba narajyaga mubona  nkashisha .

Yakomeje agira ati “ Umuyobozi wabo wo mu Itorero rya ADEPR witwa Uwopali Syliver niwe waje kumbaza niba mubana banjye haba harimo utwite nanjye , mubwira ko mbikeka. Nuko bambwira ko Francine atwite .

Ibyo byatumye twicarana n’umwana mubaza niba atwite atwemerera ko atwite kandi ko yayitewe n’umugabo  Benimana basenganaga .

Twahise dufata icyemezo cyo kutabyihererana mu gitondo tujya kumubaza , umutware  wanjye aje dufata icyemezo cyo kumurega , bamwe baca hirya abandi hino , Benimana wafashe kungufu umwana wanjye  wari waburiwe mbere na Sliver wo mu itorero rya ADEPR , ahakana ko atariwe wa muteye inda .

Uyu mubyeyi Mukashyaka yakomeje avuga ko bahise bajya kuri Police ya Rutare irabikurikirana icyaha kiramuhama baramufunga , mu gihe yararayemo gatatu baramufungura . Ati “ Gusa Police igumya intuma  ibisabwa byose  bansaba abagabo bose ndabajyana ndetse n’umugore we nawe yemeraga ko uwo mwana w’umukobwa Francine yarari iwe mu gihe yajyaga kubyara ,  ariko baramufungura .

Umwana wavutse ,umubyeyi we yafashwe kungufu, kugeza ubu bihakana

Ati “Sinzi ukuntu I Rutare kuri Police  bakomeje kubikora , buri uko ngezeyo bakanga kunyakira , na Dosiye yanjye najya kuyibaka bakambwira ko bataruzuza dosiye yanjye. Icyo police yatubwiye yatubwiye ko uyu mwana tumureba nkuko twireba ntihakigire umubwira nabi bitazamuviramo gukuramo inda kuko yayitwaye ari muto  .

Mukashyaka yakomeje atangaza ko mu gihe yarabonye ko I Rutare nta kintu bifashe yafashe icyemezo cyo kujya I Byumba , agezeyo bamwakira  neza bamwemerera imodoka izajya kubapima . Ariko igihe cyagera yabahamagara bakanga kwitaba , aza kurwara , mu gihe yajyaga I Byumba yari yaramaze kubona nimero ya dosiye ye , umudamu witwa Donatha wari ukuriye ubushinjacyaha  I Byumba amwaka numero ya dosiye yanga kuyimusubiza.

N’uko amubaza niba azakomeza kubona amaguru yo guhora yirukanka aho I Byumba , ara mubwira ati ubyihorere ihohoterwa ntirijya risaza nugira amahirwe umwana wawe akabaho  hari igihe byazakunda .

Kubera uburwayi  n’izabukuru  siyashoboye gukomeza gukurikirana ikibazo cy’umwana we . Ati “kandi ubwo niko   Benimana shinja kunsambanyiriza umwana ahiga kunyica . Isezerano.com twagerageje kumenye neza koko niba uwo Donatha uvugwa ko yamwambuye nimero ya dosiye ,ariwe wari  umushinjacyaha ntibyadukundira kuko Mukashyaka atabashije kwibuka irindi zina rye  .

Uyu mubyeyi Mukashyaka yakomeje avuga ko “ umwana w’umukobwa kubera guhungabana yamubuze ajya I Bugande , kuko yashakaga guhunga rubanda , kugeza ubu ngo yashatswe n’umugabo ufite abana bane ariwe wamujyanye I Bugande . Nagerageje gukurikirana amakuru ye kugeza ubu turavugana yambwiye ko yabihisemo kuko yarafite ipfunwe .

Mu gihe yarabajijwe na Isezerano.com impamvu atekereza yaba yaratumye Benimana ashinja ko yamufatiye umwana kungufu arekurwa  kandi ikirego cyari cyageze mu nkiko , yagize ati “numva ko hari ikintu yaba yaratanze kuko afite sebukwe w’umucamanza  akaba ariwe wabyirukansemo .

Mukashyaka akomeza avuga ko yagerageje kwitabaza n’ubuyobozi bw’itorero ko bwa mufasha kuko umwana wanjye ariho yasengeraga kandi n’uwamufashe kungufu akaba yari umuyoboke wabo ,ariko ntakintu bitayeho , babifashe ko ntakibazo kirimo .

Uyu mubyeyi yemeza ko yaba yararenganyijwe kubera atabashije kwiga kuko yize umwaka wa mbere gusa kandi ari umukene ndetse akaba afite n’uburwayi bwa kanseri .

Yakomeje atangaza ko mu gihe ubuyobozi bw’umurenge bwahamagazaga abantu bahohotewe nawe yagiyeyo ariko umuyobozi wa kagali umubwira ko we ntacyo yamufasha ko bisaba inkiko , ati “ nagerageje no kubasaba ko hari akantu bangenera kafasha umwana nkabandi ariko baranga.

Mukashyaka mu gahinda kenshi yagize ati “ kugeza ubu ntabwo umwana azi se , kuko ntabwo ari mu irangamimerere kuko se yaramwihakanye . Kandi umuryango wukekwa ko yasambanyije umwana wanjye ,  wakoze ibishoboka babangamira igikorwa cyo kujya gupima umwana ,kugeza mvuye mu kiciro cya mbere cy’ubudehe .

Ndifuza ko uyu mwana yahabwa serivise nziza umwana akarenganurwa , ndasaba ubufasha , kuko njyewe sinzi icyo nakora narahungabanye .

Ibi kandi byemejwe n’abaturanyi be bahaye ubuhamya Isezerano.com ,gusa ntibifuje ko amazina yabo ajya hanze , kuko bashobora kugirirwa nabi . Uyu twise mukahabimana Jeanne yagize ati “rwose nk’abaturanyi twarumiwe cyane kuko ubuyobozi bwakingiye ikibaba uriya mugabo wafashe kariya kana kungufu, rwose umwana abayeho nabi.

Uyu witwa Celestin nawe yunze murya Mukashyaka ati “uyu muryango wararenganyijwe kubera ko ntabushobozi ufite , yewe biranavugwa ko Sebukwe wuwo mugabo ari umucamanza akaba  ariwe ubirinyuma kubura ubutabera bw’uwo mwana . kugeza aho ingaruka zafashe umwana ahitamo guhunga bityo undi mugabo aramufatirana nawe amugira umugore wa kabiri, birababaje pee.

Isezerano.com mu gihe yavugana na Muvunyi Jean Bosco wari umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge  wa Nyamiyaga ,uyu mubyeyi avuga ko azi iki kibazo yasubije ati “ eeeee ibyo bintu byabaye kera , ntabwo mbyibuka pee, ariko nta nubwo nzi icyo kibazo .

Twagerageje kuvugisha umuyobozi uriho ubu mu murenge wa Nyamiyaga bwana Bayingana  nawe atubwira ko ari ubwa mbere yumvise icyo kibazo ,ariko yizeza isezerano.com ko agiye kugikurikirana. Uwo muryango ukabona ubutabera ,bakamufasha kumuyobora . Kandi ko bazamufasha no kumugira inama .

Ariko kugeza ubu dusohoye iyi nkuru amakuru atugeraho niko umubyeyi avuye ku murenge bakamubwira ko ntacyo bamufasha ko mu gihe yaba abishaka yajya kuri RIB ya Rutare  agatanga ikirego , kuko nubundi bakizi.

PR wa karere ka Gicumbi bwana Vincent Mutumwa nawe yadutangarije ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise ko ntacyo azi .

Mu gihe twavuganaga na Mukakayumba Ernestine uyoboye RIB muri site ya Rutare yemereye Isezerano.com ko icyo kibazo akizi ,ariko ko twabaza umuvugizi wa RIB kurwego rw’igihugu.

Twagerageze kuvugisha umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry atubwira ko twavugana nawe dukoresheje ubutumwa bugufi kuri whatssp,kugeza ubu ntaradusubiza , ubutwa butwereka ko bwamugezeho saa 10h26 z’igitondo. Mu gihe yazasubiza ubu butumwa tuzabubagezaho mu nkuru ikurikira .

Ingingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura byimbitse imiterere y’icyaha cyo gusambanya umwana. Ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha : gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

 

You may also like

Leave a Comment